The Ben yakoze indirimbo yo guhimbaza Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Kamena 2019 saa 02:09
Yasuwe :
0 0

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ndaje’ yishyize mu mwanya w’umuntu uri gukora isengesho asaba Imana kumuba hafi.

Iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi yakorewe muri Monster Records na Knox Beats.

Yakiriwe neza n’abihebeye ibihangano bya The Ben bavuga ko uyu muhanzi atajya abatenguha abandi bakavuga ko bari bamaranye iminsi myinshi amashyushyu none akaba abamaze ipfa.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimboThe Ben aba agira ati “Dore ndaje wese, ndaje umbwire icyo ushaka, mfukamye imbere yawe, nkoraho. Ntsinde umwanzi, ntsinze icyaha.”

Muri Mata uyu mwaka The Ben yatangije label ifasha abahanzi yitwa Rockhill Music, ku ikubitiro itangirana n’uwitwa Shaffy uharawe mu ndirimbo yitwa ‘Akabanga’.

Icyo gihe yabwiye IGIHE ko yatangije iyi label mu rwego rwo gufasha abahanzi bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize uyu muhanzi ari gukora cyane, yakoze indirimbo zakunzwe zirimo ‘Fine Girl’ yatunganyijwe na Krizbeat wo muri Nigeria usanzwe akorera abahanzi bakomeye barimo Tekno, ‘Naremeye’ n’iyi nshya yo guhimbaza Imana yashyize hanze ubu.

Ari kunoza umushinga wa album ye nshya ya gatatu izaba ije ikurikira izindi yakoze zirimo ’Amahirwe ya mbere’ ndetse na ‘Ko Nahindutse’ yaje ari iya kabiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza