Somi, Umunyarwandakazi ukorana na Sony Music agiye gukora igitaramo gikomeye i Kigali

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 10 Gashyantare 2018 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Somi ukomoka mu Rwanda uherutse guhabwa igihembo gikomeye mu bakora Jazz muri Amerika agiye kuririmbira i Kigali mu gitaramo gikomeye kizabera muri Marriot Hotel.

Somi ubusanzwe witwa Laura Kabasomi Kakoma yatumiwe i Kigali mu gitaramo cyo kwishimira igihembo gikomeye cya NAACP Award aherutse kwegukana no gususurutsa Abanyarwanda yifashishije umwimerere w’injyana ya Jazz aririmba.

Kirengera Eric Soul uri mu bagize Afrogroov yateguye igitaramo cya Somi i Kigali yabwiye IGIHE ko ahagurirwa amatike yacyo n’igiciro bizamenyekana ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ariko abayashaka bakaba bayagura mbere ku rubuga rwa www.afrogroov.com.

Igitaramo cya Somi giteganyijwe kuba ku itariki 13 Gashyantare 2018 kuri Marriot Hotel, hateguwe imyanya y’abazitabira 155 gusa.

Eric Soul yongeyeho ko kizaba ari igitaramo cy’umwimerere n’uburyohe bushimangira impano ya Somi mu njyana ya Jazz.

Yari amaze iminsi azenguruka bimwe mu bihugu byo mj karere akora ibitaramo, igiheruka ni icyo yakoreye i Nairobi. Somi yaherukaga kuza mu Rwanda, mu mwaka wa 2010 yaje atumiwe mu iserukiramuco rya FESPAD ryabereye kuri Stade Amahoro.

Somi ni umuririmbyi ukomoka mu Rwanda ariko wavukiye akanakurira i Champaign, Illinois ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yamamaye cyane mu njyana ya Jazz ndetse afitanye amasezerano n’iyi nzu itunganya umuziki ya Sony Music basinyanye muri Kanama 2013, i New York, aho asanzwe akorera ibikorwa bye bya muzika.

Agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y’iminsi ahawe igihembo gikomeye mu cyiciro cy’abakoze album zifite umwihariko mu njyana ya Jazz mu bya NAACP Image Awards byatanzwe ku nshuro ya 49 mu birori byabaye ku itariki ya 14 Mutarama 2018; byabereye ahitwa Pasadena Conference Center mu Mujyi wa Los Angeles.

Uyu muririmbyi ukomeye w’imyaka 38 ni mwene Dr. Ibulaimu Kakoma na Elizabeth Nyarubona Kakoma; akaba afite inkomoko ku mubyeyi w’Umugande n’Umunyarwandakazi.

Mu by’amashuri, Somi afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhanzi, yavanye muri New York University’s Tisch School of the Arts.

Somi agiye gutaramira i Kigali muri Marriot Hotel
Somi ni umuririmbyi uzwiho ubuhanga
Somi aherutse guhembwa mu bakora Jazz muri Amerika
Yaherukaga mu Rwanda muri FESPAD ya 2010

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza