00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rita Kagaju yasohoye album ye ya mbere yahurijemo abahanzi bakomeye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Nyakanga 2021 saa 12:31
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Ange Rita Kagaju uri mu bakiri bato bafite ubuhanga mu kuririmba, yashyize hanze album ye ya mbere.

Iyi album uyu mukobwa yayise ‘Sweet Thunder’ igizwe n’indirimbo 18. Izi ndirimbo zirimo iyitwa ‘Intro’, ‘Mean It’, ‘Have’ , ‘Always’ yahuriyemo na Jali, ‘Ndeka’, ‘Loving’ yakoranye na Mazimpaka Prime, ‘Good Times’ yakoranye na Andy Bumuntu & Kevin Skaa, ‘X’ na ‘Ok’ yakoranye na Kivumbi King, ‘Hey’, ‘Done and Through’ yakoranye na Angel Mutoni na ‘Try’ ye na B-Threy.

Hari kandi ‘Better’ yakoranye na Kenny Sol, ‘Ne T’inquiète Pas’ , ‘Close’, ‘Grateful’ yakoranye na Jumper Keellu, ‘I’ll Be Here’ ndetse na ‘You’ ye na Mike Kayihura basubiyemo mu buryo bwa Acoustic.

Izi ndirimbo ziri kuboneka ubu ku mbuga zicururizwaho nka Spotify, iTunes, YouTube n’izindi.

Rita Kagaju yabwiye IGIHE ko iyi album yahisemo kuyita ‘Sweet thunder’ ashaka kugaragaza ishusho ye nk’umuhanzikazi ariko ashaka no kugaraga inkuru 16 ziyiriho. Avuga ko ari itangiriro z’ibyo yifuzaga.

Ati “Iyi album ni itangiriro ry’ibyo nifuza gukora mu muziki munyarwanda. Ni intambwe yanjye ya mbere kandi nashakaga gukora umuziki utandukanye n’usanzwe uzwi mu Rwanda. Indirimbo zose ziriho zirihariye. Ndabararikira Kumva imvange y’Ikinyarwanda n’izindi nganzo mvamahanga kuko ni kimwe mu bintu nagerageje gukora kuri Iyi album.”

Yavuze ko amasomo yagiyemo muri Amerika umwaka ushize atazabangamira ibikorwa bye bya muzika. Ateganya kugaruka mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka.

Indirimbo zirimo ‘No offense’, ‘Send flowers’, ‘Gukunda’, na ‘Jamaa’ zamenyekanye cyane z’uyu mukobwa ntabwo ziri kuri iyi album, kuko igizwe n’izindi nshya.

Ange Rita Kagaju afite ubuhanga mu kuririmba n’umwihariko wo kuba abasha kubijyanisha no kucuranga gitari, bidasanzwe ku bakobwa benshi mu Rwanda.

Ni umukobwa w’imyaka 21 , uvuka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Avuka mu bana icyenda akaba ari uwa karindwi.

Yatangiye kuririmba mu 2015 yiga mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye. Yasoje amashuri yisumbuye mu 2018 mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi mu ishuri rya Rwamagana Lutheran School.

Ushaka kumva indirimbo ziri kuri iyi album wakanda hano: https://ritaangekagaju.hearnow.com/

Rita Kagaju yashyize hanze album ye ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .