00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Marina yasohoye indirimbo ya kabiri nyuma yo gusubira muri The Mane

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Kanama 2021 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gusezera muri The Mane Music Label akaza kuyisubiramo ndetse agakora indirimbo yise ‘‘Sorry’’, Marina yakoze iye ya kabiri yi se ‘‘Brigade’’ ikubiyemo ubuzima abantu babayemo muri ibi bihe bya Coronavirus.

Iyi ndirimbo uyu muhanzikazi yashyize hanze agaragaza ko yari yihebye ubwo icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga kuganza Isi ndetse akibaza uko ubuzima buzamera mu gihe azaba yigunze ari mu nzu.

Ati “Mbega ibibazo n’igitutu umunsi umubumbe uhindura uburyo wari ubayemo […] Iyi Kigali irakaze kubona uguha amafaranga byabaye ingume. Hari ubona ndi rubebe, brigade bafunga bafungura.”

Hari aho avuga ukuntu ibibazo byabaye ibindi ndetse ushaka kumenya byinshi yabaza aba-dj bakora mu tubyiniro ubu twabaye amatongo.

Muri Mata uyu muhanzikazi yari yasezeye muri The Mane ariko hashize ukwezi kumwe ayisubiramo. Icyo gihe yahise ashyira hanze indirimbo yise ‘Sorry’. Marina yinjiye muri The Mane mu 2017 nyuma y’iminsi mike atangiye umuziki.

Marina yashyize hanze indirimbo ya kabiri nyuma yo gusubira muri The Mane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .