00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mariah Carey yavuye muri Roc Nation ya Jay-Z

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Kamena 2021 saa 06:08
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi w’Umunyamerikakazi Mariah Carey yatandukanye na Roc Nation ya Jay-Z yari isanzwe imureberera inyungu mu muziki we nyuma yo kudahuza.

The Sun yatangaje iyi nkuru bwa mbere yavuze ko uyu muhanzikazi yahisemo gutandukana na Roc Nation nyuma y’ibiganiro yagiranye na Jay-Z amubaza ku hazaza h’umuziki we.

Umwe mu bantu ba hafi ba Roc Nation yabwiye iki kinyamakuru ko Mariah Carey na Jay-Z bagiranye ibibazo nyuma y’ibi biganiro bagiranye ntibigende neza .

Ati “Yakuyeho urujijo[Mariah Carey] avuga ko nta kindi ashaka gukorana na Jay-Z ndetse ahitamo kuva muri Roc Nation.”

Mariah Carey bivugwa ko ari gushaka abandi bajyanama bamufasha mu muziki we, ndetse yumva bamugezaho aho yifuza.

Carey yatandukanye na Roc Nation mu gihe yari ari gukora album nshya. Ku rubuga rugaragaraho abahanzi barebererwa inyungu na Roc Nation yahise akurwaho hasigaraho bagenzi be barimo Alicia Keys n’abandi batandukanye.

Mariah Carey yasinye amasezerano yo gukorana na Roc Nation kuva mu 2017 nyuma yo gutandukana na Stella Bulochnikov.

Mariah Carey na Roc Nation bari bamaranye imyaka irenga itatu
Roc Nation ya Jay Z na Mariah Carey bapfuye kudahuza nyuma y'aho uyu muhanzikazi abarije ejo hazaza h'umuziki we

Reba zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzikazi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .