00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yashimye abarimo Antoine Rutayisire mu gitaramo yasogongejemo abantu album ye nshya (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Mani Martin ukundwa kubera ubuhanga bwe mu kuririmba, yabaye uwa gatatu waririmbye mu Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival yasogongejemo abafana be Album ye nshya yise ‘Nomade’.

Iki gitaramo yagikoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021, kuri Televiziyo y’u Rwanda afatanyije na Kesho Band ikunze kumuba hafi mu bitaramo bye byose.

Mani Martin yahariye iki gitaramo gusogongeza abantu Album ye ‘Nomade’ no gushima abagize uruhare mu muziki we no mu buzima bwa buri munsi. Yavuze ko ineza yagiriwe ariyo yatumye uyu munsi aba uwo ari we.

Yaririmbye indirimbo zirimo ‘Ingirakamaro’ n’agace gato k’indirimbo ‘Nomade’ yitiriye Album ye nshya azashyira ku mbuga zicururizwaho umuziki mu minsi iri imbere. Yaririmbye kandi ‘Ituro’ na ‘Idini y’ukuri’.

Yaririmbye na ‘Wihogora’ ya Inono Stars na ‘Girimbabazi’ ya Orchestre Nyampinga mu rwego rwo guha icyubahiro abahanzi bamubanjirije mu myaka yo hambere. Yasoreje ku ndirimbo zirimo ‘Africa Ndota’, ‘My destiny’ ‘Isezerano’, ‘Rubanda’ na ‘Afro’.

Uyu muhanzi yashimye kandi abarimo Producer Lick Lick wamubyutsaga igucuku ngo bakore umuziki, Producer Aaron Nitunga wamubwiye ibyo umuhanzi yitaho ari ku rubyiniro, Producer Mastora , Pasiteri Antoine Rutayisire wamwishyuriye indirimbo zamwinjije mu muziki n’abandi.

Yageze kuri Pasiteri Antoine Rutayisire amwitsaho cyane avuga ko yamufashije gufata amajwi y’indirimbo ze za mbere ubwo yari afite imyaka 11, ibintu avuga ko atazigera yibagirwa kuko hari umusanzu ukomeye byatanze mu buzima bwe.

Ati “Sinjya nibagirwa umugabo witwa Antoine Rutayisire. Kera ndi umwana muto , nagiye mu biro bye hari umuntu wari wahandangiye ambwira ko ashobora kumfasha. Nashakaga kwifata amajwi. Ni we wabyishyuye ibyo bintu, ndamushimira cyane kuko ntabwo nari kuziyumva kuri Radiyo iyo atabigiramo uruhare.”

Yashimiye inzego z’umutekano, abaganga n’abandi bari ku rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi muri iki gihe.

Mani Martin yabaye umuhanzi wa Gatatu uririmbye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival bitegurwa na East African Promoters (EAP), nyuma Platini wabimburiye abandi ndetse na Masamba Intore na Mariya Yohana bafatanyije na RDF Military Band mu giheruka.

Ibi bitaramo biba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi
Mani Martin wagiye afashwa na benshi yashimiye abagize uruhare mu iterambere rya muzika ye
Mani Martin yongeye gushimangira ko ari umuhanzi w'umuhanga
Mani Martin yabaye umuhanzi wa gatatu waririmbye muri ibi bitaramo
Mani Martin yafashijwe na Kesho Band ku rubyiniro
Mani Martin yakoze iyo bwabaga ngo abakurikiye iki gitaramo banyurwe
Umuhanzi Mani Martin yaserutse ari kumwe n'ababyinnyi bamufashije gususurutsa abantu
Mani Martin yashimye abarimo Producer Lick Lick , Producer Aaron Nitunga, Producer Mastora na Pasiteri Antoine Rutayisire wamwishyuriye indirimbo yakoze afite imyaka 11
Muri iki gitaramo Mani Martin yacishagamo agahindura imyambaro yambaye akazana indi
Uyu muhanzi yasogongeje abari bakurikiye album ye nshya
Yacishagamo agatega amaboko abyina bya kinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .