00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lady Gaga yasutse amarira asobanura uko producer yamusambanyije ku gahato

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Stefani Joanne Angelina Germanotta wamamaye nka Lady Gaga yahishuye ukuntu yafashwe ku ngufu ku myaka 19 bikamugiraho ingaruka zikomeye akiyanga bikamuviramo uburwayi bwo mu mutwe.

Mu kiganiro cya ‘The Me You Can’t See’ gikorwa Oprah na Prince Harry yavuze ko nyuma yo gufatwa ku ngufu yabayeho mu buzima buhindagurika mu mitekerereze n’imyitwarire.

Lady Gaga avuga ko yari amaze ibyumweru arwaye nyuma y’uko umu-producer yamuteye ubwoba ko azamubangamira mu muziki niba adakuyemo imyenda ngo basambane , akavuga ko mu gihe cy’ibyabaye yakonje akanatakaza ubwenge.

Ati “Nari mfite imyaka 19 ndi gukora business n’uko producer arambwira ngo ‘kuramo imyenda’. Ndavuga ngo hoya ndetse numva barambwiye ngo bagiye gutwika imiziki yanjye yose. Ntabwo bigeze barekera barampatirije, ntibahagarara kumbaza. Narakonje ndetse …. Ntabwo mbyibuka.”

Lady Gaga w’imyaka 35 yatangaje ko uyu mu-producer yamutaye anatwite nyuma yo kumara igihe kinini amugirira nabi. Ntabwo yatangaje niba inda yaraje kuvamo kuko ubusanzwe uyu muhanzi nta mwana agira.

Yavuze ko ubwo yasambanywaga ku gahato yarwaye ndetse akajya aruka, akaza no kugira uburwayi bwa ‘Total psychotic break’. Ni uburwayi umuntu ubufite atangira kujya yemera ibintu bidahari cyangwa bitari ukuri.

Lady Gaga bwa mbere yavuze ko yasambanyijwe ku gahato mu 2014 gusa ntiyavuga uwabimukoreye. Avuga ko byatumye yiyanga cyane.

Uyu mukobwa muri ‘The Me You Can’t See’ yatangaje ko gake gake yagiye agenda akira ubu burwayi bwo mu mutwe yari yahuye nabwo ndetse n’ubwoba. Yemeza ko byamufashe igihe kinini kugira ngo yongere kumva atekanye.

Ngo ntabwo ashaka kuzigera avuga izina ry’uyu mu-producer ndetse nta n’ubwo ashaka kongera kumubona.

Lady Gaga muri iki kiganiro hari aho yageze asuka amarira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .