King James yataramiye abitabariye igikorwa cyo kumenyekanisha Internet ya 4G

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 20 Kanama 2016 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Ruhumuriza James,wamenyekanye cyane ku izina rya King James yasusurukije abiganjemo urubyiruko bari bitabiriye igikorwa cyo kumenyekanisha ibyiza bya internet yihuta cyane ya 4G.

Iki gikorwa cyateguwe n’inzu ya 4G Square icururizwamo telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga,cyabaye ku itariki ya 19 Kanama 2016.

Abacyitabiriye baririmbiwe na King James mu buryo bwa live zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe, ndetse abanyamahirwe bagera ku 10 babasha kwigurira telefoni bihitiyemo kuri kimwe cya kabiri cyayo zisanzwe zigura.

Nyuma yo kuririmba indirimbo zitandukanye zirimo ‘Nturare utabivuze’, ‘yantumye’ na ‘Ganyobwe’, King James yakanguriye abari bahari ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange kwitabira gukoresha Internet ya 4G ndetse ahamya ko na we ayikoresha kuko yihuta mu buryo budasanzwe.

Umuyobozi wa 4G Square, Kamanzi Eric yavuze ko iki gikorwa bagiteguye kugira ngo bafashe abantu gusobanukirwa n’ibikorerwa muri 4G Square.

Ati”Twashakaga kwereka abanyarwanda bahabona bahita ibikorerwamo. Twashakaga kubera ko bashobora kuza bagakoresha internet ya 4G yihuta, bakanaguriramo ibikoresho bitandukanye.”

Yakomeje avuga ko muri 4G Square uhageze babanza kumuha internet y’ubuntu kugira ngo abanze akore igerageza yumve ibyiza bya 4G abone kuyigura cyangwa kuyirangira n’abandi.

Hanatanzwe na poromosiyo ya telefoni aho izaguraga hejuru y’ibihumbi 500 bari bazishyize ku bihumbi biri hagati ya 200-250 mu gihe iyaguraga ibihumbi 80 bari bayishyize ku bihumbi 30.

Abanyamahirwe batomboye kwigurira telefone ku giciro gito
King James asusurutsa abitabiriye iki gikorwa
Uwinjiye muri 4G Square ahabwa internet y'ubuntu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza