00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kevin Kade yasohoye indirimbo yanononsoreye muri gereza nyuma y’imyaka itatu ayanditse

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi 25 Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade ari mu buroko ariko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, ku wa 14 Gicurasi rugategeka ko we na Davis D na Habimana Thierry barekurwa by’agateganyo ku cyaha bakurikiranyweho cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure; uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo yanononsoye afunze.

Aba basore uko ari batatu bafunguwe nyuma y’iminsi ikabakaba ukwezi bari bamaze muri gereza. Akigera hanze, Kevin Kade yasohoye indirimbo yitwa ‘Ibirara’ yahuriyemo na Uncle Austin.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko ari muri gereza yatekereje kuri iyi ndirimbo yari amaranye imyaka itatu agahitamo ko ariyo igihe yaba afunguwe yagira ibyo yongeramo ubundi akayishyira hanze.

Ati “Indirimbo imaze imyaka itatu, nkijya muri gereza nayitekerejeho bihagije nsohotse twongeramo ibindi bitekerezo. Ni indirimbo mba mbwira umukobwa ko ibyo nanyuramo byose bitangira ikirara.”

Iyi ndirimbo anavuga ko igamije gukebura abantu bose barimo n’ababyeyi batekereza ko abahanzi ari ibirara.

Kevin Kade na bagenzi be bari bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo. Yatawe muri yombi tariki ya 21 Mata 2021. Nyuma y’iminsi itatu tariki 24 Mata 2021 ni bwo inzego z’umutekano zafashe Davis D zimukuye mu rugo iwe ku Kicukiro, na we ajyanwa gufungwa.

Kade Kevin ubusanzwe ni umuhanzi wabyize kuko yize umuziki mu Ishuri ry’i Muhanga, uretse kuririmba ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umubyinnyi. Azi gucuranga Piano, guitar n’ingoma za kizungu.

Avuga ko kuba yarize umuziki bimufasha cyane, ati “Biranyorohera gukora umuziki nk’umwuga nkicurangira mu gihe ndimo no kuririmba.”

Ni umwana wa gatandatu muri barindwi. Amashuri abanza yayize ahitwa Ecole Primaire de Kinunga, Icyiciro rusange akiga muri Saint Marie René mu gihe amashuri yisumbuye yayize muri Nyamugali High School. Akunda cyane umuhanzi Michael Jackson.

Kevin Kade yanononsoreye indirimbo ye nshya muri gereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .