Karasira Aimable uzwi nka Prof. Nigga yahishuye impamvu atarongora (Video)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Karasira Aimable umwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda wamamaye nka Professor Nigga mu muziki ni umugabo ukunze kugaragaza ibitekerezo bye mu buryo butandukanye n’ubw’abandi.

Amagambo yo mu ndirimbo ze, imyambarire n’imyitwarire ye biri mu byatumye amenywa na benshi, ubwo yinjiraga mu muziki akora injyana Hip Hop.

Ntabwo acyumvikana cyane muri muzika ndetse n’injyana ya Hip Hop yarayiretse, ijyana n’ibyayo byose ngo kuko byatumaga hari abamufata uko atari muri sosiyete.

Mu Kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, yakomoje ku buzima bwe bwite n’imyemerere ye ihabanye cyane n’iya benshi mu banyarwanda.

Agejeje imyaka isaga 40 atarakundana n’umukobwa ndetse ntateganya gushaka umugore kuko adakeneye kubyara umwana, ngo kuko abona ko kubaho ari nk’igihano.

Ati “Byageze aho mbona ko kuba kuri iyi si bimeze nk’igihano. Icyo gihano nta wundi muntu nakizanamo. Simvuga Isi iyo ari yo yose, hano muri Afurika wenda nihashake habe mu Rwanda, nta cyizere mfite cy’umwana wanjye ariko ari nko mu bihugu nka Scandinavia, Canada, Australia nabyara umwana. Sinshaka umwana nzazana mu bibazo.”

Yanavuze ko asanga kubaho ku Isi ntacyo bimumariye ku buryo ajya atekereza kwiyahura ariko akagira ubwoba bw’uko byaba ari icyaha. Ngo umunsi yageze mu ijuru agasanga bitari byo azicuza cyane.

Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Umunsi Nzataha” yahimbiye umunsi w’urupfu rwe n’ubwo avuga ko ishobora kwifashishwa n’abandi.

Mu myaka ya 2010 nibwo Karasira Aimable uzwi nka Professor Nigga yamamaye cyane mu Rwanda mu ndirimbo ze zirimo Carte Rouge, Cishwaha, Shikareti n’izindi nyinshi.

Indirimbo ze zabaga zirimo ubutumwa bukakaye adatinya no kubwira ab’ibikomerezwa bakoresha ububasha bafite mu bitari byiza.

Karasira Aimable umwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda wamamaye nka Professor Nigga mu muziki ni umugabo ukunze kugaragaza ibitekerezo bye mu buryo butandukanye n’ubw’abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza