Indimi ebyiri kuri Derek ubwo yabazwaga ku hazaza ha Active

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Mata 2021 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Derek Sano uri mu babarizwaga mu itsinda Active yajijinganyije abajijwe ahazaza h’itsinda rya Active yahozemo.

Uyu musore uri kwiga umuziki ku Nyundo yabivuze mu kiganiro yagiranye na IGIHE , aho yabajijwe ibintu bitandukanye birimo icyo kuba ari kwiga umuziki byamufashije, ndetse n’icyo imyaka ine amaze yiga imaze kumufasha .

Mu gusuziba yagize ati “Ubu nabasha ibyo nkora. Ndi kwiga gutunganya indirimbo nzaza ababimazemo iminsi bamfashe. Ndagaruka nihangira umurimo mu muziki. Ndaza nkora ibintu bitandukanye.”

Yabajijwe icyo atekereza ku ndirimbo eshatu aheruka gushyira hanze ari imbumbe, avuga ko atari azi ko abantu bazikunda nk’uko byagenze zikimara kujya hanze. Ati “Ntabwo natekerezaga ko abantu bashobora kubireba. Barabikunze.”

Ku kijyanye no gukora umuziki ku giti cye kandi barahoze ari itsinda, agira ati “Nibyo nanone sibyo, icyo nshaka kuvuga ni uko nashakaga kwiha umukoro, nashakaga kuvuga ngo reka nkore ikintu ntasanzwe nkora ndebe. Ntabwo nabyita gutangira umuziki ku giti cyanjye ariko na none niko nabyita.”

Derek yavuze ko we na Active bafitanye imishinga ariko ko bitamubuza gukora indirimbo ze ku giti cye.

Ati “Active ntirarangira, dufite imishinga myinshi iri muri studio. Kubera ibihe bya COVID-19 hari ukuntu tutabonanye ndavuga nti ese ko tumaze amezi icyenda tudakora bigumye gutya byagenda gute? Ndavuga nti icyiza ni uko umuntu yatekereza uburyo yakora atagendeye ku byari bisanzwe bihari kuko n’ubundi isi ntabwo yari isanzwe igendera mu murongo yahozemo.”

Yakomeje avuga ko buri wese muri Active muri iki gihe yihugiyeho ndetse anateguza abantu ko bashobora kubona indirimbo za buri umwe muri bo ku giti cye mu minsi iri imbere.

Ati “Buri muntu yakoraga ku giti cye mbere y’uko dukora itsinda. Turikoze bigenda neza. Ibyo aribyo byose birashoboka. Bitege indirimbo nshya zanjye, Tizzo cyangwa Olvis byose birashoboka. Ibintu byo gutunganya indirimbo ntabwo turabiganiraho buri wese yihugiyeho. Ntabeshye ku giti cyanjye ndi kwiyitaho.”

Mu 2019 nibwo muri Active hatangiye kuzamo urunturuntu. Iri tsinda rimaze imyaka umunani mu muziki, gusa ibiri muri yo bayimaze umutima utari hamwe, bagerageje guhisha umwotsi ariko inzu ikomeje gucumba.

Tariki 11 Mutarama 2018 mu buryo butunguranye Sano Derek yagaragaye mu banyempano bifuzaga kujya kwiga umuziki ku Nyundo. Uyu musore utari waricaje bagenzi be ngo abagezeho iki gitekerezo, yatumye bagwa mu kantu kuko babibonye mu itangazamakuru.

Ubu abagize iri tsinda bavuga ko bagiye gukora umuziki nka ‘Crew’ aho buri wese azaba yemerewe kuba yakora ibihangano bye ku giti cye kandi akaba yanagaruka agakorana na bagenzi be.

Reba bimwe mu bihangano bya Active


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .