Impamvu Christopher yatoranyijwe kuririmbana na Kassav’ ku munsi w’abakundana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Mutarama 2020 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Ab’inkwakuzi batangiye gutoranya urukweto rukomeye bazifashisha bacinya akadiho mu gitaramo gikomeye gitegerejwemo itsinda rya Kassav’ ryamamaye cya mu njyana ya Zouk.

Iri tsinda rikundwa na benshi kuko buri gisekuru kiryoherwa n’indirimbo ryakoze mu gihe gisaga imyaka 40 rimaze muri muzika.

Uramutse utazi indirimbo zaryo nibura zirimo iyaciye ibintu n’ubu ikifashishwa mu bashaka kubyina ingwatira yitwa ‘Ou la’ waba uzi iyitwa ‘Kolé Séré’ cyangwa izindi zaryo zifite umuziki wengetse.

Kassav itegerejwe mu gitaramo izakorera mu Rwanda tariki 14 Gashyantare 2020 ku munsi w’abakundana, gishobora kubera muri Kigali Conference & Exhibition Village[Camp Kigali].

Iri tsinda riri mu yakunzwe cyane ku Isi kuva mu 1979 ubwo ryatangiraga umuziki, rikazakorera igitaramo mu Rwanda ryizihiza imyaka 40 rimaze muri uru ruganda.

Muri iki gitaramo rizahuriramo n’umuhanzi Christopher Muneza usanzwe uri mu bafite ibihangano byiganjemo iby’urukundo binyura umubare munini byagera ku munsi w’abakundana.

Nkusi Arthur ukuriye Arthur Nation igiye kuzana Kassav, yabwiye IGIHE ko bahisemo kwifashisha Christopher kuko ari umuhanzi mwiza kandi umaze igihe kinini ategura ibitaramo ku munsi w’abakundana.

Ati “Kassav’ izaba yizihiza imyaka 40 imaze mu muziki mu gihe Christopher we azaba yizihiza 10. Impamvu twahisemo kwifashisha Christopher nk’umuhanzi rukumbi w’umunyarwanda uzaririmba muri iki gitaramo ni uko yari asanzwe afite igitaramo kuri uyu munsi, tumwegera nk’umuntu ufite ubunararibonye mu gutegura ibitaramo kuri uyu munsi cyane ko amaze imyaka ibiri abikora kandi Kassav nabo ni abantu akunda.”

Kassav’ itegerejwe mu gihe imaze yakozemo album 20 mu gihe abarigize nabo bakoze album 12 bagiye bikorana ku giti cyabo.

Kwinjira muri iki gitaramo azaba ari 10 000 Frw mu myanya isanzwe, muri VIP 20 000 Frw na 30 000 muri VVIP.

Kassav’ izanyura i Kigali mu rugendo bazaba barimo rwerekeza muri RDC aho bazaba bitabiriye iserukiramuco batumiwemo. Iri tsinda ryaherukaga mu Rwanda tariki 31 Nyakanga 2010 mu gitaramo cyasozaga iserukiramuco rya FESPAD ryabaga ku nshuro ya karindwi.

Ku munsi w'abakundana Christopher yari asanzwe ategura ibitaramo
Kassav, itsinda rya muzika ryo mu birwa bya Guadeloupes rimaze imyaka 40 riyoboye mu muziki wa Zouk
Kassav' izahurira mu gitaramo gikomeye na Christopher

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza