Imitoma ya Ama G ku mugore we witegura kwibaruka

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 4 Nyakanga 2018 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Ama G the Black yateye imitoma umugore we Uwase Liliane bamaze amezi arindwi barushinganye yongera kwihaniza abatega iminsi urugo rwabo bifuza ko rusenyuka.

Urugo rushya rwa Ama G the Black na Uwase Liliane ruri mu Murenge wa Nyarugunga, Akarere ka Gasabo, ari naho yari asanzwe atuye na Rosine babanje kubana mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu muraperi ubusanzwe witwa Hakizimana Amani yashyize ubutumwa kuri Instagram buherekejwe n’ifoto y’umugore we ukuriwe witegura kwibaruka imfura, avuga ko barenze amagambo y’abatega iminsi urukundo rwabo.

Yagize ati “Nagukunze badutega iminsi, ngushaka badutega iminsi, tuzarinda dusazana badutega iminsi. Icyo nkukundira twayiciye amazi dusigaye tuyisimbuka nk’uko abana basimbuka umugozi biririmbira cya gikecuru. Uri byose byanjye, dukomeze tuvunire uduti mu matwi twirinda ab’amagambo bifuza kudusenyera.”

Ama G yaherukaga no gutangaza ko ‘arambiwe abantu birirwa babara iminsi umugore we asigaje ngo abyare,’ aho yavuze ko ari ibintu bibi ndetse bidakwiye gukorwa mu muco nyarwanda.

Icyo gihe yahakanye amakuru amaze yari amaze iminsi avugwa ko yarongoye Uwase Liliane huti huti kuko ngo yari atwite. Aba bombi bakoze ubukwe ku itariki ya 24 Ukuboza 2017.

Ama G n'umugore we bakoze ubukwe ku wa 24 Ukuboza 2018
Ama G yateye imitoma umugore we witegura kwibaruka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza