00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo Bad Rama yari yatumiyemo Kitoko muri Amerika cyasubitswe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 06:45
Yasuwe :
0 0

Igitaramo Bad Rama wamenyekanye cyane mu muziki nk’uwashinze inzu ifasha abanzi ya The Mane Music Label , yari yateguye agatumiramo ibyamamare cyasubitswe.

Iki gitaramo cyitwa ‘Summer Party’ cyagombaga kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aherereye kuva mu 2020.

Kitoko yanditse kuri Instagram yisegura ku bafana be avuga ko byaturutse ku mpamvu atagizemo uruhare.

Ati “N’agahinda kenshi mbabajwe no kumenyesha abanshyigikira bose isubikwa ry’igitaramo bitewe n’amabwiriza agendanye no gukora ingendo zijya mu bihugu.”

Igi gitaramo cyari giteganyijwe tariki 30 Gicurasi 2021, cyari cyatumiwemo Kitoko Bibarwa utuye mu Bwongereza na Shizzo utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Usibye aba bahanzi cyai kugaragaramo Super Sexy, umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga. Cyagombaga kubera mu Mujyi wa Dayton guhera saa moya z’ijoro kugeza saa munani zo mu rukerera. Kwinjira byari amadolari 30 mu myanya isanzwe na 50 mu myanya y’icyubahiro.

Bad Rama aheruka kubwira IGIHE ko iki gitaramo ‘Summer Party’ ari ku nshuro ya kabiri kigiye kuba kuko ubwa mbere cyabereye i Kigali mu 2019.

Yavuze ko ku nshuro ya kabiri yifuje kugitegurira muri Amerika kuko ariho ari kandi akaba abona mu Rwanda nta gahunda ifatika y’uburyo ibitaramo bizafungurwa.

Bad Rama yari yagiteguye afatanyije n’Umunyarwandakazi umaze kubaka izina mu gutegura ibitaramo muri Amerika uzwi nka Judy.

Kitoko yiseguye ku bafana be nyuma y'isubikwa ry'igitaramo yari kwitabira muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .