Icyusa yabwiye IGIHE ko bahisemo gutangiza iri tsinda nyuma yo guhura bagahuza cyane bakabona kugira ngo umubano wabo ukomere bakora itsinda.
Ati “Uriya musaza twarahuye turahuza cyane ni umusaza w’umuhanga ariko benshi ntabwo bamuzi. Turashaka gukomeza umubano wacu no gukora cyane ngo ubuhanga bwe buzamushajishe neza. Urebye twizeye ko abantu bazakunda ibihangano tuzajya tubagezaho.”
Ku ikubitiro aba bahanzi bagiye gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere bahuriyemo bise ‘Mpugutse Mpimbawe’.
Icyusa yavuze ko kuba bashinze itsinda bidakuyeho ko buri wese yakomeza gukora ibihangano bye, ku ruhande.
Icyusa yavukiye mu Burundi, aza gutaha mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yatangiye urugendo rwo kwimariramo umuco gakondo kuva kera kuko akigera mu Rwanda yabarizwaga mu itorero ryari mu akomeye muri icyo gihe. Yanditse indirimbo kuva mu myaka yo hambere aranazisohora, zirimo iyo yise ‘Rwanda Nziza’, ‘Ejo heza’, ‘Ndeka ndorera’, ‘Mutako Utanaze’ n’izindi zitandukanye.
Yaherukaga gushyira hanze iyo yise ‘Karame Rwanda’.
Uyu muhanzi yavuze ko impamvu yahisemo gukora umuziki wa gakondo ari uko uri munjyana imutandukanya n’abandi cyane ko ari injyana isobanura neza umuziki wo mu gihugu cye n’umuco wacyo kandi niwo ndangamuntu agendana hose.
Icyusa cy’Ingenzi afite album ebyiri yamaze gukoraho ndetse ari gutunganya iya gatatu.
Ngombwa Thimothée w’imyaka 74, ni umusaza w’umusizi akaba nyir’indirimbo nka Ziravumera, Zihuje amarembo, Uwera n’izindi nyinshi zikunze kuririmbwa mu matorero ariko nyirazo ugasanga atazwi cyane.
Reba zimwe mu ndirimbo ziheruka za Icyusa
Reba ikiganiro Ngombwa yigeze kugirana na IGIHE


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!