Icyamamare Don Williams yitabye Imana

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 9 Nzeri 2017 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Umukambwe Don Williams, wafatwaga nk’umwe mu bakomeye mu mateka y’isi mu njyana ya Country, ku myaka 78 yitabye Imana aguye mu rugo rwe ruri muri Leta ya Alabama.

Don Williams yamenyekanye cyane mu myaka ya 1981 cyane mu ndirimbo yaciye ibintu yise ‘I Believe you’. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abashinzwe kumenyekanisha ibihangano bye rivuga ko yitabye Imana kuwa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2017 azize uburwayi yari amaranye igihe gito.

Williams yubatse izina rikomeye kubera ubuhanga bwe mu gucuranga gitari, n’ijwi rye ryanyuraga benshi. Mu 2010 yashyizwe mu bihangange byabayeho mu njyana ya Country ndetse uwo mwaka izina rye ryandikwa muri Country Music Hall of Fame.

Nyuma y’imyaka itandatu (2016) yahise ahagarika ibikorwa bye byose bya muzika kubera izabukuru.

Urugendo rwe mu muziki yarutangiriye mu Mujyi wa Portland avuye i Texas aho yavukiye mu 1939. Yaje kujya kuba mu Mujyi wa Nashville mu myaka ya 1960 atangira kwandika indirimbo zikomeye zirimo izakoze amateka.

Don Williams yitabye Imana afite imyaka 78

Don Williams yakoze indirimbo zakunzwe zirimo Lord, I Hope This Day Is Good, Good Ole Boys Like Me, Amanda, Listen to the radio n’izindi.

Indirimbo nka Listen to the radio ni imwe mu zo abanyarwanda benshi bakunze ya Don Williams

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza