00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisa cy’Inganzo yinjije mushiki we mu muziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Gicurasi 2021 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Gisa cy’Inganzo yinjije mu muziki mushiki we witwa Joddy Bright wari umaze igihe kinini yifuza kuwinjiramo ariko akazitirwa n’amasomo yari atari yarangiza neza.

Gisa na mushiki we bahuriye mu ndirimbo bise ‘Iyizire’ iri mu murongo wo gutanga ubutumwa bwerekeye urukundo.

Gisa yabwiye IGIHE ko ari indirimbo batekereje biturutse ku buhamya bw’abantu baganiriye bakumva urukundo rwa nyarwo ruracyariho bigatuma bahimba indirimbo yajya yifashishwa mu birori abantu bizihiza imyaka bamaze bakundana cyangwa se babana ndetse no mu bukwe.

Ati “Joddy Bright ni mushiki wanjye kwa papa. Iyi ndirimbo twahuriyemo twayikoze twatekereje ku rukundo. Hari abantu twaganiriye ku rukundo rwabo twumva ntirusaza rumeze nk’isezerano biba ngombwa ngo iyi ndirimbo tuyishingiye kuri iyo nkuru. Twaravuze tuti uwakora indirimbo abantu bashobora kuzajya bifashisha bari mu birori by’ubukwe n’ahandi.”

Gisa avuga ko mushiki we yahoranye inzozi zo kuzaba umuririmbyi ku giti cye none akaba atangiye kumufasha kuzikabya.

Ati “Yaririmbaga muri korali kuva kera ariko ahorana inzozi zo kuba yajya mu ruganda rwa muzika isanzwe rero nibyo natangiye kumufasha kuko abantu benshi ntabwo baziranye ariko njye biroroshye. Hari harimo n’ishuri aho yigaga muri Amerika yarangije mu mezi atatu ashize. Nari maze igihe nifuza kuba namufasha mu muziki. Niyo ndirimbo ya mbere ariko turifuza gukomeza tugafatiraho. Ni umwana mwiza ufite umuco kandi wifuza gutera imbere.”

Joddy Bright afite imyaka 20. Yatangiye kwiyumvamo kuririmba afite imyaka 10 y’amavuko. Yatangiye aririmba mu za korali zitandukanye cyane ko we na Gisa bavuka mu muryango usenga.

Uyu mukobwa avukana na Gisa kuri se gusa
Joddy Bright yifuje kuririmba kuva kera akazitirwa n'amasomo
Gisa ni umwe mu bahanzi b'abahanga mu muziki w'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .