00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Clarisse Karasira n’umugabo we bahuriye mu ndirimbo ivuga ku rukundo rwabo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Gicurasi 2021 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira uheruka kurushinga na Ifashabayo Sylvain Dejoie, yashyize hanze indirimbo bahuriyemo bafatiye amashusho muri Nyungwe aho bari mu kwa buki.

Ni indirimbo bise ‘Ndagukunda’ aho Clarisse Karasira aba ataka umugabo we amuvuga imyato kubera urukundo yamuhaye.

Iyi ndirimbo Clarisse Karasira yari yarayiteguriye umugabo we nk’impano nyuma y’ubukwe, ariko aza kumutungura bari gufata amajwi yayo ndetse ayumvise yifuza ko yakumvikanamo, ashyizemo ijwi rye bihita biba mahwi.

Uyu muhanzikazi yabwiye IGIHE ko ari indirimbo yakoze ishibutse mu rukundo rwe n’umugabo we.

Ati “Ni indirimbo yavuye mu rugendo rwanjye na Dejoie, urugendo rw’urukundo rwacu. Yashibutse ku nkuru y’impamo y’urukundo rwacu. Isengesho ryacu ni uko mu buryo bumwe cyangwa ubundi iyi ndirimbo ibagera ku mutima kandi ikabafasha namwe gukundana bizira ikizinga. Abatarinjira mu rukundo tubifuriza kuzakunda mugakundwa.”

Mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly [CLA], urusengero ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatandatu tariki 01 Gicurasi 2021, Clarisse Karasira yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we.

Nyuma y’ubukwe Clarisse Karasira yanditse kuri Instagram ashima Imana, mu magambo make ati “Yadukoreye ibikomeye natwe turashima.”

Ubu bukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu 20 mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Umuhanzikazi Liza Kamikazi wamamaye mu muziki niwe wari ‘Marraine’ wa Clarisse Karasira.

Umugabo we Ifashabayo Dejoie yahisemo Umurinzi w’igihango Gasore Serge ko ari we wamubera ‘Parrain’.

Mu bantu bazwi bitabiriye ubukwe bwabo harimo umuhanzikazi Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne, Mariya Uwanjye, Mukuru wa Mutamuliza Annonciata [Kamaliza] .

Karasira na Ifashabayo Dejoie bari baherutse gusezerana mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, tariki 18 Gashyantare 2021.

Reba indirimbo aba bombi bahuriyemo

Aba bombi bifuriza abantu bose urukundo ruzira amakemwa nk'uko urwabo rumeze
Bamaze iminsi bari mu kwa buki
Clarisse Karasira ari kumwe n'ababyeyi be ku munsi w'ubukwe bwe
Liza Kamikazi yari marraine wa Karasira
Mariya Yohana ari mu bitabiriye ubu bukwe
Nyiranyamibwa Suzanne ni umwe mu bari bitabiriye ubukwe bwa Karasira
Nyiranyamibwa Suzanne yahaye Ifashabayo Dejoie impano y'ingabo
Ubu bukwe bwatashywe n'abantu bake
Uhereye ibumoso hari Umubyeyi wari uhagarariye Se wa Ifashabayo utakiriho, Ifashabayo Dejoie, Clarisse Karasira na Nyina wa Ifashabayo
Wari umunsi udasanzwe kuri aba bombi ubwo basezeranaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .