00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Childish Gambino yarezwe mu rukiko ashinjwa gushishura indirimbo ‘This is America’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Gicurasi 2021 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’Umunyamerika Donald McKinley Glover Jr wamamaye nka Childish Gambino yajyanywe mu rukiko ashinjwa gushishura mu ndirimbo ‘This Is America’ yashyize hanze mu 2018.

Childish Gambino yajyanywe mu nkiko n’umuraperi witwa Kidd Wes [Emelike Nwosuocha] amushinja kuba indirimbo ‘This is America’ ifite aho ihuriye n’iyo yise ‘Made in America’ yashyize hanze mu 2016.

Kidd Wes yavuze ko iyi ndirimbo ye yashishuwe na Childish Gambino yumvikana kimwe n’iye, ifite izina rijya gusa n’iry’iye ndetse ikaba yaragiye hanze nyuma y’imyaka ibiri iya Kidd Wes iri kuri YouTube.

Mu mpapuro yajyanye mu rukiko rwa New York, Kidd Wes avuga ko yashyize indirimbo ye kuri Sound Cloud muri Nzeri 2016, nyuma y’amezi make agahita ayishyira no kuri YouTube. Avuga ko indirimbo ye yayandikishije nk’igihangano cye muri Gicurasi 2017 ndetse akaba yarateganyaga ko yari kuba kuri album ye yagombaga gushyira hanze.

“This is America” yabaye indirimbo yakunzwe cyane ndetse inatwara igihembo cya Grammy Award nk’indirimbo y’umwaka wa 2018.

Mu mpapuro zajyanywe mu rukiko, Kidd Wes avuga ko inyikirizo ya ‘This is America’ imeze nk’iy’indirimbo ye ndetse akaba atari ibintu byakozwe ku mpanuka.

Uyu musore yanajyanye mu nkiko Roc Nation nka label iyi ndirimbo yasohokeyemo ndetse na Young Thug uririmba ‘back up vocals’. Avuga ko atagambiriye kubona indonke ahubwo icyo ashaka ari uko igihangano cy’umuntu gihabwa agaciro gikwiye.

Childish Gambino (iburyo) arashinjwa kwiba indirimbo y'abandi
Umunyarwandakazi Sherrie Silver ni we wayoboye imbyino ziri mu mashusho y'indirimbo ya Childish Gambino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .