Buravan yatumiwe mu iserukiramuco rikomeye i Kinshasa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Nyakanga 2019 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Dushime Burabyo Yvan umaze kwamamara nka Buravan yatumiwe mu iserukiramuco rikomeye rigiye kubera i Kinshasa rya Red One Festival.

Buravan azava mu Rwanda ku wa 12 Nyakanga 2019, aririmbe muri iri serukiramuco ku wa 13 Nyakanga muri Halle de la Gombe i Kinshasa.

Uyu muhanzi azaririmbira umunsi umwe na Ya Levis ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we utegerejwe muri iri serukuramuco kuri iyi tariki.

Buravan yabwiye IGIHE ko azitabira ku butumire bwa Institut Français Kinshasa yamubonyemo ubushobozi, ikifuza ko yazaba umwe mu bahanzi bazaririmbira abazitabira iri serukiramuco rikomeye.

Yakomeje avuga ko imyiteguro ayigeze kure ku buryo abantu bazitabira bazanogerwa n’umuziki w’intoranywa yabahitiyemo uzabashyushya kuva mu isegonda rya mbere kugeza ku rya nyuma.

Buravan azagaruka mu Rwanda kuri 16 Nyakanga 2019.

Uyu muhanzi yaherukaga kuririmbira muri Congo mu iserukiramuco rya Amani Festival ryabereye i Goma yaririmbyemo ku wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2018 we n’umuhanzikazi Butera Knowless.

Buravan ni umwe mu bahanzi bakomoka mu Rwanda bakomeje guhamya ibigwi nyuma yo kwegukana igihembo gikomeye gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, gihabwa abahanzi b’abahanga mu muziki baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika no hanze yayo cya cyitwa Prix découvertes RFI.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza