00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bulldogg, Nel Ngabo, Pastor P … indirimbo nshya watega amatwi muri iyi weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Mu mpera za buri cyumweru IGIHE yiyemeje gukora urutonde rw’indirimbo zitandukanye nshya z’abahanzi yaba abakizamuka ndetse abamaze kubaka izina. Ni gahunda igamije guteza umuziki Nyarwanda imbere no gukomeza kuwushyiraho itafari mu buryo bwose bushoboka.

Ni urutonde rukorwa nta kindi gikurikijwe ahubwo ari ukureba gusa indirimbo yasohotse. Ubu twakusanyije indirimbo ziheruka twabashije kubona.

“Kemotherapy”

Umuraperi Bulldogg umwe mu bamenyekaniye mu itsinda rya Tuff Gang, yasohoye album ye ya mbere yise ‘Kemotherapy’ yiganjeho indirimbo ziri mu njyana ya ‘Old school’ zikubiyemo impanuro ku rubyiruko n’ibibazo birwugarije rukwiye kwirinda.

Iyi album iriho indirimbo 13 Bulldogg yamaze kuyishyira ku mbuga zicururizwaho umuziki, iriho yonyine yari yarasohotse mbere ni iyitwa ‘Pay Attention’ mu gihe 12 zisigaye ari inshya.

Wumvise indirimbo zose 13 ziri kuri iyi album, zihuriye ku kintu kimwe. Ni ugutanga ubutumwa ku bantu cyane urubyiruko ku byo rukwiriye kwirinda, anagaragaza ibibazo birwugarije muri iki gihe.

Ushaka kumva ino album wakanda hano

“Nywe”

Iyi ni indirimbo nshya ya Rwangabo Byusa Nelson ukoresha mu muziki amazina ya Nel Ngabo, ije ikurikira indi yaherukaga gushyira hanze yise ‘Sawa’.

Nel Ngabo yabwiye IGIHE ko ajya kuyihimba yashakaga kwihanangiriza abantu baca abandi intege mu byo bakora. Ati “Iyi ndirimbo nayihimbiye abantu baca bagenzi babo intege mu byo bakora.”

Nel Ngabo ari gutegura album nshya ateganya ko izaba iriho indirimbo zirenga icumi. Yavuze ko ataramenya izina ryayo ariko nyina yamusabye ko na we yayimutura nk’uko iya mbere yayituye se.

“Imparirwamihigo”

Ni indirimbo yubahiriza Petit Séminaire Saint Kizito Zaza. Seminari ya Zaza yashinzwe ku wa 7 Ukwakira 1968, ishingwa na Musenyeri Yozefu Sibomana, Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo. Iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Iyi Seminari yizihije Yubile y’imyaka 50 ku wa 7 Ukwakira 2018; ni nyuma gato yo guhimbaza Yubile ya Diyosezi ku wa 22 Nzeri 2018, kuko Diyosezi ya Kibungo na yo yashinzwe ku wa 5 Nzeri mu mwaka umwe na Seminari ni ukuvuga 1968.

Seminari ya Zaza, ni iya Diyosezi Gatolika ya Kibungo. Iherereye muri Zaza, Paruwasi (Misiyoni) ya kabiri nyuma ya Save, mu mateka y’Iyogezabutumwa mu Rwanda. Kuva muri 1968, Seminari ya Zaza imaze kugira abayobozi (Recteurs) 16.

Seminari ya Zaza, ni Impataniraguhiga, Imparirwamihigo, ikisegura ibigwi. Mu myigire, imyigishirize n’imitsindishirize ikaza ku isonga. Igira ibyiciro byombi mu mashami abiri ariyo Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima, Ubutabire n’Ubumenyi bw’Isi (BCG).

Iyi ndirimbo ‘Imparirwamihigo’ ihatse ibigwi n’ibirindiro, ishyaka, ubutwari, ishema n’ubushongore bya Seminari. Icyo abayo bayisezeranya ndetse n’icyo bayifuriza. Izina Imparirwamihigo rero rigenura abayo bose izo ndashyikirwa mu ngeri zinyuranye z’ubuzima, ku ngerero z’ubutwari aho ziri hose.

Imparirwamihigo rero ni abarerewe mu Iseminari bose, abaharerewa, n’abazagira ayo mahirwe bose.

“Tuchange Beer”

Umuririmbyi Methuselah Sax Water uri mu bahanga biyeguriye kuvuza umwirongi wa kizungu uzwi nka Saxophone, wanize umuziki ku Nyundo yashyize hanze indirimbo yise ‘Tuchange beer’ igaragaza uko abantu basangiye inzoga bashobora kungurana ibitekerezo byabafasha mu buzima bwa buri munsi.
Yabwiye IGIHE ko ‘Tuchange Beer’ ari indirimbo isobanuye byinshi kuri we ariko icy’ingenzi we ayandika yashakaga kwerekana ari uko inzoga zishobora gutuma abantu baganira kandi ku ngingo zubaka.

Ati “Nyandika nashakaga kuvuga ngo tuganire mbese duhane umwanya wo kuganira kugira ngo turusheho kungurana ibitekerezo. Iyi ndirimbo ikubiyemo ibitekerezo byinshi ariko byose bigamije kuganira kuko ushaka inshuti arayiganiriza, akayiha umwanya.”

Methuselah Sax Water ubusanzwe witwa Mbonimpa Methuselah yabonye izuba mu 1992, avuka mu bakobwa batanu akaba ari umuhungu umwe rukumbi mu muryango w’iwabo.

Mu 2016 yasoje mu Ishuri ry’Umuziki ku Nyundo aho yize kuririmba, gucuranga guitar, saxophone na clarinet ndetse no kwandika indirimbo. Ubu ni umuririmbyi, umucuranzi wa guitar, saxophone n’ibindi bicurangisho yize. Mu muziki akora injyana zitandukanye nka Afro jazz, Pop ndetse na gakondo mu buryo bugezweho.

“Sins”

Iyi ni indirimbo ya Uwineza Adolatha ukoresha amazina ya Andersonne. Ni umuririmbyi umaze gushyira hanze indirimbo enye. Zanditse mu Cyongereza kuko ari rwo rurimi rumubagukira iyo ari guhanga.

Muri izo ndirimbo hakaba harimo "Sins" bisobanura ‘‘Ibyaha’’ akaba na yo nshya. Ni indirimbo ivuga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yabwiye IGIHE ko yayanditse nyuma yo kumva inkuru y’umwana wasambanyijwe.

Ati “Iyi ndirimbo nayanditse maze kumva inkuru y’umwanawasambanyijwe bikankomeretsa cyane. Igihe nayandikaga yari ukubura ikindi gikorwa nabikoraho uretse ibyo nshoboye ari ko gutanga ubutumwa nifashishije indirimbo. Nanditse iyi ndirimbo maze igihe numva agahinda k’iyo nkuru katamva ku mutima mpuye rero na Dizo Last ari na we Producer wayo mbasha kuganira mu ndirimbo ibitekerezo bitarekaga kuzengura mu mutwe.”

“Ruraryoha”

Iyi ni indirimbo ya Fulgence wamenyekanye mu ndirimbo yitwa "Unsange", "Nyamusaninyange" n’izindi nyinshi. Ivuga ku buryohe bw’urukundo.

Uyu muhanzi yavuze ko yashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’igihe kinini yari amaze adakora kubera ibibazo bitandukanye by’ubuzima yagiye ahura nabyo. Uyu muhanzi yamenyekanye mu myaka ya 2007, yakunzwe kuva kub’imvi z’uruyenzi kugeza ku bana bari batangiye kumenya icyatsi n’ururo muri icyo gihe.

Yasaga nk’uwihariye ikibuga cy’abaririmbaga, yacurangwaga kuva rirashe kugeza rirenze kuri radiyo mbarwa zari mu Rwanda muri iyo myaka. Indirimbo ze zikiganza cyane ubwo habaga hagezweho umwanya w’izasabwe, aho benshi banyuzaga ubutumwa mu nyandiko z’imikono y’intoki, kugira ngo babashe kwishimana n’abakunzi babo mu bihangano by’uyu mugabo.

“Iyallah”

Iyi ni indirimbo y’umuhanzi uri mu bari kuzamuka witwa Okkama. Uyu musore yasoje amasomo mu Ishuri ry’Umuziki rya Nyundo. Iyi ndirimbo ije ikurikira iyo yakoze mbere yitwa ‘Toto’. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo nshya yise ‘Iyallah’ yyakozwe na Element afatanije na Bob Pro.

Yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yayimbiye abantu usanga bakundana badahuje imico, ati “Iyi ndirimbo yanjye kuyihimba byaturutse ku bakundana badahuje imico umwe ashaka ko undi agendera kubyo undi atekereza kandi bitavamo.”

Uyu musore ubusanzwe yize mu Ishuri ry’umuziki rya Nyundo, ibijyanye n’imiririmbire no gukoresha ibicurangisho binyuranye. Ubusanzwe yitwa alnaaman Osama Masoud Khalid Khila yavukiye ku Muhima akurira i Gisenyi ari naho nturuka mu Karere ka Rubavu.

Avuga ko imishinga afite ari uko ashaka gukora umuziki mpuzamahanga kugira ngo azatungwe n’umuziki.

“Rwandaful”

Umunyamerika Vasti Jackson wamenyekanye mu muziki wa Amerika by’umwihariko mu Njyana ya Blues uheruka mu Rwanda umwaka ushize, yakoranye indirimbo n’abiga umuziki ku Ishuri ry’Umuziki riherereye i Muhanga itaka u Rwanda.

Ni indirimbo irimo umudiho wa Kinyarwanda, bise ‘Rwandaful’. Ivuga ku bwiza bw’u Rwanda.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Vasti Jackson yashyize hanze yagaragaje ko ubwo yasuraga u Rwanda yabonye ari igihugu cyiza agakunda n’umuco wacyo agahitamo gukora iyi ndirimbo.

Mu Ukwakira 2020 nibwo Vasti Jackson yaje mu Rwanda, kureba umuco warwo ndetse no guhura n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda. Byari kandi umwanya wo gufasha abahanzi bakiri bato kumenya uburyo bakora umuziki wo kugurisha ku isoko rirenze rimwe.

“Ye (Burna Boy) Cover, RwandaVibe”

Iyi ndirimbo umwimerere wayo ni uw’iy’umuhanzi w’Umunya-Nigeria Damini Ebunoluwa Ogulu wamenyekanye nka Burna Boy. Yasubiwemo na Bugingo Ndanga wamamaye nka Pastor P ariko ubu akaba asigaye akoresha amazina ya Kagurano Rwimo.

Iyi ndirimbo uyu muhanzi yasubiyemo ifite umwihariko cyane, yayishyize mu njyana gakondo ya Kinyarwanda ariko kandi wayumva neza ugasanga iri mu mudiho nyafurika w’umwimerere.

“Crush On You”

“Crush On You” ni indirimbo nshya ya Aidan TKay wahoranye na Dj Pius mu itsinda rya Two4Real. Yasohoye iyi ndirimbo nyuma y’iyi yakoze mu 2019 yitwaga ‘Call Me’.

Uyu muhanzi agenda akora umuziki gake gake nyuma yo gutandukana na Dj Pius. Aidan T-Kay aba muri Australia n’umuryango we, ni naho abarizwa kuri ubu.

Indirimbo zo kunamira Jay Polly
Ku wa 2 Nzeri hamenyekanye inkuru y’uko umuhanzi Jay Polly yitabye Imana azize uburwayi. Yaguye mu Bitaro bya Muhima. Umuhanzi ubusanzwe witwa Tuyishime Joshua yashinguwe mu Irimbi rya Rusororo, ku wa 6 Nzeri 2021.

Abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo bamwunamira banamusezera nkumwe mu batanze umusanzu ukomeye mu muziki nyarwanda.

Aba bahanzi barimo Diplomate, Li John, Mico The Best, P Fla, Marina, Social Mula n’abandi bahuriye mu ndirimbo bise ‘Bye Jay Polly’. Mu gihe abandi barimo Yampano, Fireman, Young Kevin na Mozzy bakoze iyo bise ‘R.I.P Jay Polly’. Iyi ihuje izina n’iya Riderman yise gutyo nayo yahimbwe nyuma yaho yitabye Imana.

Pastor P ni umwe mu bakoze indirimbo ziryoheye amatwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .