00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Dom wamamaye mu ndirimbo ‘Ange Orange’ yagarukanye imbaraga mu muzika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Kanama 2021 saa 06:17
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Big Dom wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ange Orange’ yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ongera Africa’, yabaye iya mbere kuri Album ye nshya yamaze kurangiza gukoraho.

Indirimbo ‘Ongera Africa’ iri mu rurimi rw’Igiswahili n’Ikinyarwanda yibutsa Abanyarwanda igihe cyo kwibohora no kwiyubaka. Ivuga ikanakangurira Abanyafurika gukunda, kwita no gukora cyane bagamije guteza imbere Afurika.

Ivuga kandi ko Afurika nayo ishoboye kandi kubera imbaraga n’urukundo bibavaho nayo yatera imbere nk’indi migabane, kuko byinshi byayiteje imbere babikuye muri Afurika.

Iyi Album ibaye iya Gatatu uyu muhanzi agiye gushyira ku isoko igizwe n’indirimbo umunani zivuga ku rukundo, imibanire, amahoro n’imyidagaduro.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Big Dom yavuze ko iyi Album yamufashe igihe kinini kuva yagera mu Bufaransa, aho yifashishije abahanga mu muziki bahabarizwa kugira ngo izasohoke nk’uko yayitekerezaga.

Producer Vincent Guibert yatunganyije amajwi y’indirimbo ziri kuri iyi Album mu gihe Sébastien Reines [Zlavko] ari we watunganyije amashusho y’izi ndirimbo.

Big Dom avuga ko indirimbo zose zamaze kurangira igikurikiyeho ari uko azagenda asohora indirimbo imwe kuri imwe.

Ati “Nzajya ndekura imwe buri kwezi n’amashusho yayo. Nihaye igihe cy’amezi umunani cyo kongera kwigarurira imitima y’abafana.”

Producer Sébastien Reines [Zlavko] wakoze amashusho y’iyi ndirimbo ‘Ongera Africa’ no ku zindi ndirimbo ziri kuri Album ya Big Dom, ni Umufaransa w’umunyamuziki ubimazemo igihe kinini ukora injyana ya Pop n’izindi.

Yakoranye bya hafi n’abahanzi barimo Adèle, Elton John, Maître Gims, Johhnny, Goldman n’abandi benshi. Afite studio ye bwite ibarizwa i Montreuil ikorera abahanzi batandukanye.

Bid Dom avuga ko yagenze ibihugu byinshi ashakisha ubuzima n’ubumenyi ariko ko igihe cyegereje cyo kugaruka ku ivuko agafatanya n’abandi kubaka u Rwanda. Yavuze ko mu Bufaransa ahamaze imyaka irenga 10, kandi ko yahigiye byinshi cyane bijyanye n’umuziki we n’ubuzima busanzwe.

Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo ya mbere kuri Album ye, mu gihe mu mwaka ushize aheruka gusohora indirimbo y’urukundo yise ‘Providentielle [Uri uwibanze]’ iri mu Gifaransa no mu Kinyarwanda. Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Aaron Tunga

Niyigena Cyubahiro Pascal Dominique [Big Dom] yavukiye mu muryango w’abana batanu; bamwe muri bo barapfuye abandi bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubu asigaranye umuvandimwe umwe na we utuye mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Big Dom yakuze akunda umuziki agasubiramo indirimbo zimwe na zimwe yumvaga kuri Radio izindi akazireba kuri Televiziyo. Umuziki we uhera mu itsinda ry’ababyinnyi rya Cool Family aho basubiragamo indirimbo z’abahanzi batandukanye barimo 2Pac.

Nubwo yabyinaga ariko, yanandikaga indirimbo ze, aho yahereye ku ndirimbo ‘Igishwi k’ikibinda’ yamuhaye igikundiro cyihariye mu muziki. Ni indirimbo avuga ko yakoze ayikomeye ku muntu atavuga izina washakaga kwivanga mu rukundo yari arimo n’umukunzi we baje no kubana.

Uyu muhanzi yagize Album yakunzwe iriho indirimbo nka ‘Cyuzuzo’, ‘Imana n’urukundo’, Chic choc chèque’ n’izindi. Akora umuziki wibanda ku njyana ya Afro Beat, RnB Slow n’izindi.

Big Dom yasohoye indirimbo yise ‘Ongera Africa’ yabaye iya mbere kuri Album ye ya Gatatu ari gutegura
Big Dom yavuze ko indirimbo zigize Album ye azazisohora mu gihe cy’amezi umunani mu rwego rwo kwiyegereza abafana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .