Bebe Cool yishimiwe bikomeye i Kigali, acyeza ubumwe bw’Abanyarwanda (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 30 Kamena 2018 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Bebe Cool [Moses Ssali] yishimiwe bikomeye mu gitaramo yakoranye na Ringo waririmbye ‘Sondela’, yitsa cyane ku butumwa bwo kwatura iterambere ry’u Rwanda n’ubumwe bwabo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Kamena 2018 kugeza mu rukerera rw’undi munsi. Cyabereye muri KCEV [Camp Kigali] cyitabirwa n’imbaga y’abakunzi b’umuziki batandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Bebe Cool yaririmbye nyuma y’abandi bahanzi n’abacuranzi bamubanjirije babimburiwe n’itsinda rya Makumbi Sound, Neptunez Band, Ringo, Patrick Nyamitari, Hope Irakoze, Mani Martin ndetse n’abasore bavanga umuziki bazwi nka NEP DJs.

Uyu muhanzi ukunze kwiyita Big Size ndetse agashimangira kenshi ko ayoboye abandi bose bakora umuziki muri Uganda, yavuze ubutumwa bukomeye ku Rwanda mu gitaramo cye i Kigali yemeza ko ari ho hantu agera akumva umutekano usesuye muri Afurika yose.

Yavuze ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda abishima avuga ko byatumbagije iterambere ry’iki gihugu mu myaka mike kimaze kivuye mu gihe gikomeye cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bebe Cool yanejeje Abanyakigali

Bebe Cool yavuze cyane ku miyoborere myiza iri mu Rwanda avuga no kuri Perezida Kagame, ashimangira ko Abanyarwanda bafite amahirwe yo kumugira nk’umuyobozi wabo.

Yagize ati “Mwakoze cyane kuntumira hano i Kigali mu Rwanda, nizerera mu buzima bwo gukora cyane ariko na none mu buhanga. Uyu mugoroba ni igihe cy’uko buri wese uri hano yumva anezerewe kandi yishimye ariko muri mwe hari igihora kibashengura. Nabonye ibyabaye mu Rwanda ubwo nasuraga Urwibutso rwa Jenoside ejo hashize.”

Yashimye aho agejeje u Rwanda rwigobotoye ibibazo by’ahahise abwira abitabiriye igitaramo cye ko ari igihe cyo kwishimira no gukunda kubaho kuko bahumeka umwuka w’abazima.

Ati “Mugomba kwishima kuko muri hano, mugokba kwishima kuko muri bazima, kubera aya mateka nanjye ubwanjye ntabasha kwiyumvisha. Ndi umuturanyi ariko simbibasha, ni gute Amerika yabyumva? Ni gute u Burusiya bwabyumva? Mu gihe n’umuturanyi atabyumva, kereka gusa baje bagasura u Rwanda, Kigali ndetse bakajya gusura na hariya [Urwibutso rwa Kigali] nibwo bazamenya ukuri.”

Yavuze ko akigera mu Rwanda kuri iyi nshuro yibajije impamvu abona akanyamuneza ku muntu wese ahuye na we, ashimangira ko yasanze bishingiye ku bumwe n’ubwiyunge ndetse yemeza ko iki gihugu cyakabereye Afurika yose intangarugero mu bibazo bitandukanye ihura na byo.

Yanavuze ko u Rwanda runafite amahirwe akomeye yo kuba rufite Umukuru w’igihugu ushoboye, Paul Kagame.

Bebe Cool wavuze ubutumwa bwo gushima intambwe u Rwanda rumaze gutera yabyinanye n’abakunzi b’umuziki mu Mujyi wa Kigali biratinda.

Yaririmbiye abitabiriye igitaramo cye indirimbo ze zakunzwe kuva mu myaka yo hambere kugeza no ku ziheruka zigezweho muri iyi minsi.

Uko igitaramo cyagenze

Iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyatangiye ahagana saa mbiri n’igice, abitabiriye bacurangiwe n’itsinda rya Makumbi Sound mu njyana ituje ibinjiza mu birori nyirizina.

Ringo yageze ku rubyiniro ahagana saa yine aririmba indirimbo ze zitandukanye ziri mu rurimi rwa Xhosa ruvugwa muri Afurika y’Epfo ariko yishimirwa bikomeye mu yitwa “Sondela” yatumye aba icyamamare.

Uyu muhanzi ukomeye muri Afurika y’Epfo na we yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu gitengamaye muri Afurika, ati “Muraho Kigali, nahoze nshaka kuza hano. Ni ahantu heza, abantu beza, urukundo rwinshi ruri hano. Muzi n’ikindi u Rwanda ni ahantu abantu bose bashaka kwiga gukunda muri Afurika bagakwiye kuza.”

Sondela yayiririmbye ayisubiramo indi nshuro atungurwa n’umusore uteze amasunzu ya Kinyarwanda wamusanze ku rubyiniro akamuririmbira amwe mu magambo ayigize bagakomezanya, ari ko abantu biyamira bishimira amajwi yabo. Basoje abantu bose babakomera amashyi na we aramushimira, ati ningaruka “Namenye uwo tuzakorana indirimbo.”

Ringo mu kuganira n’abafana yanyuzagamo akifashisha amagambo amwe n’amwe y’Ikinyarwanda mu kubagaragariza ko ari kumwe na bo.

Abateguye iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction kimaze imyaka itatu kiba, bashyizeho umwanya wihariye wo gushimira abaterankunga barimo Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Mützig ndetse Airtel Tigo ndetse bashyikirizwa ibihembo by’ishimwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi. Abandi bafatanyabikorwa batandukanye na bo bashimiwe.

Igitaramo cyakomezanyije uburyohe mu ndirimbo za Neptunez Band ndetse na Stella Tushabe, umukobwa ukiri muto uvuza umwirongi. Abagize iri tsinda bakanyujijeho mu ndirimbo zabo bwite n’iz’abandi bahanzi bakomeye.

Abitabiriye iki gitaramo banataramiwe n’abahanzi bakomeye mu muziki w’umwimerere mu Rwanda ari bo Patrick Nyamitari, Hope Irakoze ndetse na Mani Martin ukunzwe mu ndirimbo “Afro” aheruka gusubiranamo na Eddy Kenzo.

Bebe Cool yasoje iki gitaramo aririmba indirimbo ze zanyuze benshi zirimo “Fire Burn Dem,” “Gimme More,” “Kasepiki,” “Cococidiosis,” “Love You Everyday,” “Mbozi Za Malwa,” “Kabulengane” asoreza kuri “I Do” aheruka gukorana na Charly & Nina.

Bebe Cool yaneretse abafana umuhungu we w’imfura witwa Allan Hendrick wamaze kwinjira mu muziki ashimangira ko nka se ari kumuharurira inzira yo kuba umuhanzi ukomeye akazagera ikirenge mu cye mu gihe we azaba amaze gusaza. Uyu na we yaririmbye indirimbo ye imwe akanya gato.

Iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction ni kimwe mu bihuza abantu benshi mu Mujyi wa Kigali kandi gihoraho. Kuri iyi nshuro cyakozwe mu buryo bwihariye kuko hizihizwaga isabukuru y’imyaka itatu. Biteganyijwe ko kizongera kuba muri Nzeri 2018.

Neptunez Band yacurangiye abitabiriye Kigali Jazz Junction
Patrick Nyamitari yaririmbiye abitabiriye Kigali Jazz Junction
Remmy Lubega ukuriye RG Consults itegura ibi bitaramo n'Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi washyikirije ibihembo ibigo bigira uruhare muri iki gitaramo kizana abahanzi bakomeye gusura u Rwanda
Ringo Madlingozi wo muri Afurika y'Epfo yanyuze abitabiriye iki gitaramo
Kigali Jazz Junction yizihije imyaka itatu itegurwa
Indirimbo ze nyinshi zikozwe mu rurimi rwa Xhosa rukoreshwa muri Afurika y'Epfo
Mani Martin mbere yo kujya ku rubyiniro yakurikiye umuziki w'abandi bahanzi
Mani Martin yaririmbiye abitabiriye iki gitaramo 'Afro'
Bebe Cool yavuze imyato iterambere ry'u Rwanda n'uburyo abarwo bashyize hamwe muri iki gihe
Yarangije kuririmba ashimira Abanyarwanda
Yaririmbiye 'Sondela' i Kigali
Patrick Nyamitari yaririmbiye abitabiriye Kigali Jazz Junction
Benshi banyuzwe n'umuziki we barahaguruka barabyina
Sandra Teta yari witabiriye iki gitaramo yari afite inseko ku maso
Stella Tushabe, umukobwa uvuza umwirongi na we yacuranze muri iki gitaramo
Umuhanzi Titie de Marc n'umukunzi we baherutse gukora ubukwe
Umuziki wo muri ibi bitaramo ukorwa mu buryo bwa Live
Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Moses Ssali yishimiwe bikomeye mu gitaramo yakoreye i Kigali
Uyu musore yatunguye Ringo amwereka ko azi indirimbo ze

Amafoto : Serge Muhizi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza