Bebe Cool ugiye gutaramira i Kigali yavuze impamvu abahanzi bo muri Uganda bamwibasira

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 29 Kamena 2018 saa 11:37
Yasuwe :
0 1

Bebe Cool ugiye gutaramira mu Mujyi wa Kigali yashimangiye ko kuba ari umuhanzi uri imbere y’abandi muri Uganda, biza ku isonga mu byo abona bituma bagenzi be bahora bamuvuga nabi.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 28 Kamena 2018, ubwo we na Ringo bari buririmbane mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kuri uyu wa Gatanu, bavugaga ibyo abakunzi babo babitegaho.

Ubwo Bebe Cool yabazwaga impamvu akunze kumvikana mu nkuru zo guterana ubuse na bagenzi be bakorera umuziki muri Uganda, yasubije ko yibasirwa kubera ko ari ku mwanya wa mbere bityo abandi bose ari we baba bareba.

Yagize ati “Imyaka 25 umuntu abica bigacika buri mwaka! Ibi ngiye kubisobanura mu buryo bworoshye. Ntushobora kurasa ikitakuri imbere, baba bashaka kurasa ikiri imbere yabo, iyo bashatse kurasa, barasa uwa mbere.”

Yakomeje ati “Ku bw’ibyo, buri wese uri inyuma y’uwa mbere aba ashaka kurasa uwa mbere, uwa kabiri aba ashaka kurasa uwa mbere, uwa gatatu aba ashaka kurasa uwa mbere, uw’ijana na we arashaka kurasa uwa mbere, n’abandi barota barashaka kurasa uwa mbere. N’icyo kibazo ubwacyo kibazwa nimero rimwe.”

Bebe Cool ni umwe mu bahanzi bumvikana cyane mu bushyamirane na bagenzi be bo muri Uganda, by’umwihariko ni umukeba ukomeye wa Jose Chameleone ariko akagira abandi bahanzi bahora bacyocyorana barimo Eddy Kenzo n’abandi.

Mu 2014 bwo, Bebe Cool yigeze gushimangira ko kera Chameleone yahoze atwara ipikipiki ye ku buryo nk’iyo yavaga mu gitaramo yasangaga yamutegereje akamubwira ngo ‘Reka ngutware mugabo.’

Iyo mvugo ye yakuruye amahari akomeye hagati yabo, baterana amagambo y’ubushotoranyi biratinda.

Igitaramo Bebe Cool agiye gukorera mu Mujyi wa Kigali aragihuriramo na Ringo waririmbye ‘Sondela,’ gitegerejwe guhera saa moya n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, mu ihema Camp Kigali, aho kwinjira ari 10,000Frw, 20,000Frw na 160,000Frw ku meza ari mu myanya y’icyubahiro.

Ni igikorwa gishyigikiwe n’abaterankunga bakuru barimo Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Mützig ndetse na Airtel-Tigo inafasha abashaka kubona amatike yacyo.

Bebe Cool abona ubuhanga mu bahanzi bakizamuka

Bebe Cool yakomoje ku buhanga abona mu bahanzi bakizamuka by’umwihariko yazanye n’umuhungu we, Allan Hendrick, arimo guharurira ikibuga kugira ngo azamuzungure mu muziki.

Ngo akeka ko nta myaka myinshi asigaje mu muziki nubwo akiri muto, ari nayo mpamvu yatangiye gushaka umusimbura we.

Yagize ati “Nta gihe kinini nsigaje mu muziki wenda nko mu myaka mirongo itatu iri imbere. Ariko nagombaga kumutegura kugira ngo mu myaka mirongo itatu iza izamugirire akamaro. Kandi nyine nabikoze ngamije kumushyira ku isoko ry’umuziki kugira ngo bimufashe binamugirire akamaro.”

Yongeyeho ati “Impamvu nazanye n’umwana wanjye, nk’umubyeyi wese ni ishingano gufata iya mbere mu kubwira abantu no kumushyira ku isoko ry’ubucuruzi.”

Allan Hendrick, imfura ya Bebe Cool nta gihe kirekire aramara akora umuziki mu buryo bw’umwuga kuko kugeza ubu indirimbo afite zizwi ari eshatu zirimo iyitwa “Akagambo,” “Omukwano Gwo” na “Bundu”.

Bebe Cool yanakomoje ku wundi muhanzi ukiri muto uri kubica bigacika muri Uganda witwa Fik Fameica, ashimangira ko agaragaza imbaraga zidasanzwe ndetse agaha icyizere abakuze, ko ibyo bamaze igihe kirekire bubaka bitazasigara ntaho bifashe.

Bebe Cool ahamya ko ari imbere mu banyamuziki muri Uganda
Allan Hendrick, umuhungu wa Bebe Cool nawe w'umuhanzi
Bebe Cool araririmbana na Ringo wo muri Afurika y'Epfo kuri uyu wa Gatanu
Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye iki kiganiro
Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Kane
Bebe Cool yashimangiye ko impamvu akunze kwibasirwa n'abandi bahanzi ari uko ari uwa mbere muri Uganda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza