00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ariel Wayz yaryumyeho ku mashusho yagiye hanze asomana na Juno Kizigenza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Kamena 2021 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Ariel Wayz yavuze ko Juno Kizigenza baheruka gushyira hanze indirimbo bari kumwe yitwa ‘Away’ yari itegerejwe na benshi kubera ukuntu bayiteguje abantu bikagera aho banasomana; ari inshuti ye ariko nta kidasanzwe kiri hagati yabo.

Iyi ndirimbo bombi bahuriyemo ivuga ku muntu wanyuzwe mu rukundo na mugenzi we.

Hari hari aho bagirag bati “Ku rukundo rwawe nzahaguma. Nzanyura mu nzira zawe. Ku bw’urukundo rwawe Tuzica umujyi. Ku bw’urukundo rwawe ibyo bazavuga ntacyo bimbwiye. Uzanjyana kure.”

Ijya gusohoka habanje kujya hanze amashusho hanze bari gusomana bituma benshi bacika ururondogoro bakeka aba bombi bakundana ariko nyuma biza kumenyekana ko bashakaga kugira ngo bavuzwe mbere y’uko ijya hanze.

Uwayezu Ariel[Ariel Wayz] yabwiye IGIHE ko atagira byinshi avuga ku mashusho yagiye hanze asomana na Kizigenza, gusa avuga ko uko abantu bayabonye ari uko.

Ati “Amashusho yagiye hanze nta byinshi nayavugaho. Gusa Juno Kizigenza twakoranye iriya ndirimbo we ni umuhanga, nkunda umuziki akora, ikirenzeho ni inshuti yanjye magara by’igihe kirekire. Twari tumaze igihe kinini twifuza kuzakorana indirimbo none twayikoze.”

Yakomeje avuga ko abantu badakwiriye kugira ikibazo ku byo babonye kuko ari akazi bari barimo kandi karangiriye aho babonye.

Uyu muhanzikazi avuga ko afite ibikorwa byinshi nyuma yo kuva muri Symphony Band.

Ati “N’ikimenyimenyi nasohoye indirimbo nshya nta gihe kinini nsohoye iyo nise ‘Depanage’ nahuriyemo na Riderman. Nshaka guhata umuziki mwiza abakunzi banjye n’abakunzi b’umuziki muri rusange nkabereka byinshi kandi mbashimira ko bakunda ibyo nkora.”

Ariel Wayz yavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu 2000. Ni uwa Gatandatu mu bana barindwi bavukana nawe. Yasoje amasomo y’umuziki ku Nyundo mu 2018. Mu buhanzi bwe afatira urugero kuri Bruno Mars ndetse n’umwongerezakazi Ella Mai Howell.

Ifoto ya Juno na Ariel basomana yavugishije benshi
Aba bombi basanzwe bafitanye ubucuti bwihariye
Ariel Wayz ni umwe mu bahanzi b'abahanga bize n'umuziki
Juno na Ariel bakoranye indirimbo benshi bemeza ko ari iy'igihe cy'impeshyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .