Anita Pendo yakomoje ku mwana wa kabiri agiye kwibaruka

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 30 Kamena 2018 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

MC Anita Pendo, umwe mu bagore bakora imirimo inyuranye mu myidagaduro yo mu Rwanda, yatangaje byeruye ko agiye kwibaruka umwana wa kabiri.

Uyu munyamakuru akaba n’umushyushyarugamba uzwi cyane mu Rwanda yemeje aya makuru amaze iminsi acicikana, abinyujije ku rubuga rwa Instagram aho yavuze ko ashimira Imana yamuhundagajeho imigisha kuri ubu akaba ategereje “undi mumalayika.”

Yagize ati “Nta gihunga, nta guhungabana, nta maganya, ahubwo ndavuga imirimo Imana ikora ndetse no gukomera kwayo. Ndagutegereje kibondo cyanjye. [Akurikizaho utumenyetso tw’imitima ibiri n’akagaragaza umugore utwite]”

Ubu butumwa yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Kamena 2018, buri kumwe n’ifoto imugaragaza yambaye umwambaro w’ikanzu nini y’umutuku wijimye, yicaye mu ruganiriro ndetse akaboko kamwe gafashe ku nda akandi gakora ku itama.

Pendo atangaje ko atwite umwana wa kabiri nyuma yumuhungu w’imfura yabyaranye n’umunyezamu Ndanda Alphonse ku mugoroba wo ku wa 29 Kanama 2017 ndetse bakaba bakiri kumwe kugeza n’ubu.

Uyu mushyushyarugamba amaze igihe yibarutse hari ubwo yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko mu gihe cya mbere cye cyo gutwita bwa mbere ubwo haburaga nk’amezi abiri ngo yibaruke amahoro atatahaga mu rugo rwe ngo basinzire atabonye ibisuguti cyangwa ibumba ryo kunyunguta.

Anita Pendo ni umushyurugamba [MC] uzwi cyane mu Rwanda
MC Anita pendo n’Umunyezamu Ndanda Alphonse bagiye kubyara ubuheta

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza