Alyn Sano yisunze Buravan mu ndirimbo yamwigiyeho kugaragaza amarangamutima

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Kamena 2019 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Alyn Sano uri mu bahanzi bari kwigaragaza cyane mu muziki nyarwanda yashyize hanze indirimbo yahuriyemo na Buravan yise ‘We The Best’, avuga ko gukorana na we byatumye yiga kujyanisha ibyo aririmba n’amarangamutima yabyo.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane yiganjemo ubutumwa buvuga ku muhungu n’umukobwa baba bakundana bose bemeza ko urwabo rushyoshye.

Alyn Sano yabwiye IGIHE igitekerezo cy’iyi ndirimbo yakigize yifuza umusore bazaririmbanamo, ku bw’amahirwe Buravan akaza kumwemerera.

Ati “Igitekerezo cyo gukorana na Buravan cyavuye ku ndirimbo nari nsanzwe mfite nshaka umuhungu twakorana, nza kumutekerezaho kubera ukuntu aririmba neza, musabye ko dukorana aza kubyemera. Dukorana gutyo.”

Avuga iyi ndirimbo yayanditse akurikije inkuru y’urukundo ariko irimo umusore n’umukobwa baryohewe by’ikirenga.

Ati “Nayanditse nkurikije inkuru y’urukundo rw’umuntu ururimo amerewe neza, kuko iyo wumvise neza hari aho tuvuga tuti ‘ninjye muntu wa mbere unezerewe ku Isi’. Ni ukuvuga ngo iyo umuntu ari mu rukundo rwiza aba yumva anezerewe. Ni aho byavuye tuvuga tuti turarenze tubishyira mu ndimi z’amahanga tuvuga tuti ‘We the Best’.”

Alyn Sano avuga ko ikintu cya mbere yigiye kuri Buravan ari uburyo aririmba ndetse n’ukuntu agaragaza amarangamutima y’icyo ari kuririmba.

Ati “Namwigiyeho byinshi cyane birimo kuririmba, ni umuntu ugira amarangamutima menshi mu ndirimbo njye ntabwo mbigira ariko yarabinyigishije. Gukorana na Buravan byatumye niga gushyira amarangamutima mu ndirimbo bitewe nibyo uri kuririmba.”

Avuga ko ikindi yigiye kuri Buravan ari uburyo akoresha igihe cye neza ku buryo gukorana na we ari ibintu biba byoroshye cyane. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bob Pro naho amashusho afatwa na Meddy Saleh.

Aline Sano Shengero [Alyn Sano] avuka ari uwa gatatu mu muryango w’abana batanu. Ahuza amateka n’abandi bahanzi bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi barereye impano yo kuririmba muri korali zo mu nsengero bigakomeza inganzo yabo.

Amaze imyaka itatu mu muziki.

Alyn Sano amaze imyaka itatu akora umuziki mu buryo bw'umwuga
Alyn Sano avuga ko icyo yigiye kuri Buravan ari ubuhanga bw'uyu musore mu kujyanisha amagambo y'indirimbo n'amarangamutima agaragaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza