Alain Muku yakoze amashusho y’indirimbo ya Rayon Sports nyuma y’imyaka 15

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Kamena 2019 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Alain Mukurarinda yashyize hanze amashusho y’indirimbo yahimbiye ikipe ya Rayon Sports mu myaka 15 ishize.

Iyi ndirimbo yiswe ‘Rayon Sports’ yamamaye cyane mu Rwanda isingiza ibigwi by’iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Mu nyikirizo yayo aba avuga ati “Rayon Sports waratsinze. Mbabarira yewe mbabarira, gutsinda Rayon Sports ndabizi bigomba ubuhanga.”

Alain Muku yabwiye IGIHE ko amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu bice bitandukanye, yiganjemo abakunzi ba Rayon Sports bari gushyigikira ikipe yabo.

Ati “Amashusho yose yafatiwe mu Mujyi wa Kigali. Iyi ndirimbo imaze imyaka myinshi iri hagati ya 13 na 15.”

Avuga ko impamvu ya mbere yatumye akora amashusho y’iyi ndirimbo nyuma y’imyaka myinshi yari imaze ari uko ari abafana bakomeje kugenda babimusaba.

Ati “Icya mbere ni uko abafana ba Rayon Sports babinsabaga ubutitsa kandi narabibemereye. Hanyuma muri gahunda nihaye ni ugukorera amashusho indirimbo nahimbiye amakipe atandukanye uko zakurikiranye mu gusohoka mu buryo bw’amajwi.”

Alain Muku yabanje gushyira hanze amashusho y’indirimbo yamamaye cyane yahimbiye ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yitwa ‘Tsinda Batsinde’ ubu yakurikijeho iya ‘Rayon Sports’.

Afite gahunda yo gukora n’izindi ndirimbo yahimbiye andi makipe zirimo iya Kiyovu Sports, APR FC na Mukura Victory Sports.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza