> IGIHE.com
kwamamaza

Sentore

Biography
Umuhanzi Athnase Sentore yavutse mu mwaka w’1934. Se umubyara yari Umutware w’i Nyaruguru witwaga Munzenze. Ubuzima bwe bwaranzwe no kwitangira umuco nyarwanda awutoza abikiri bato, urungano rwe ndetse n’abari bamukuriye. Yabaye intore by’igihe kirekire ndetse yari azwiho ubuhanga mu gucurangisha inanga. Mu myaka ya za 1950 ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa, Sentore yabarizwaga mu itorero ry’Igihugu ryitwaga Indashyikirwa, kugeza ubwo mu mwaka w’1958 yari umwe mu ntore zagiye zishagaye Umwami Mutara ubwo yagiriraga uruzinduko i Buruseli mu Bubiligi agiye kwitabira imurikagurisha ryahabereye. Nyuma y’umwaka w’1959 mu gihe cy’imvururu zabaye mu Rwanda, Sentore n’umuryango yavukagamo baje guhungira mu gihugu cy’u Burundi, aho yageze ashinga itorero "Indashyikirwa" yitiriye iryahoze ari iry’i... soma ibindi
Ibitekerezo byanyu kuri " Sentore "

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!