N’ubwo bivugwa ko bakundana, Kitoko na Miss Aurore, Mani Martin na Priscilla n’abandi barabihakana


Yanditswe kuya 14-02-2013 - Saa 17:06' na Richard Irakoze

Benshi bagendera ku kuba bakunda kubabonana, abandi bakagendera ku ku bimenyetso bitandukanye bitangwa n’abantu, n’inkuru n’amafoto biba bicicikana ku mbuga nkoranyambaga bakemeza ko baba bakundana. Ariko bo barabihakana.

Si rimwe si kabiri IGIHE twandika ko bivugwa ko Mani Martin na Princesse Priscilla babonywe bakorakorana mu misatsi nk’ikimenyetso cy’urukundo rwabo, cyangwa se twanditse inkuru zitangizwa n’amagambo agira ati “Urukundo runugwanugwa hagati ya Kitoko na Miss Mutesi Aurore”, cyangwa se tugaragaza ko urukundo rututumba hagati ya Knowless na Producer Clement Ishimwe ruturuka mu bwana bwabo, cyangwa se tugaragaza amafoto yerekana ko nyuma yo gukorana indirimbo Allioni na Producer Washington bashobora kuba bakundana n’izindi.

Gusa bo nta n’umwe wemera ko akundana n’undi nk’uko bikunda guhwihwiswa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Bavuga kandi ko batazi impamvu nyakuti ituma abantu bemeza ko bakundana.

Dore icyo bo babivugaho :

Mani Martin na Princesse Priscilla :

Mani Martin na Princesse Priscilla

Bakunze kugaragarana kenshi mu bitaramo bitandukanye, bari kumwe, bongorerana amagambo, mu mafoto atandukanye, bigatuma abantu bakeka ko baba bakundana. Ariko, bo bahakana ko bakundana.
Mani Martin yagize ati “Ntabwo njyewe mbizi ikintu baheraho keretse umuntu ari bo abajije twababwiye ko nta rukundo w’umukobwa n’umuhungu dufitanye, ko ahubwo ari ubucuti busanzwe.

Njyewe mfite umukobw adukundana (girlfriend). Ariko ntabwo namutangaza kubera ko we ntiyahisemo ubuzima bwo kujya mu itangazamakuru. Kuvuga izina rye ni ukumuhohotera mu itangazamakuru.”

Princesse Priscilla nawe ahakana ibivugwa ko akundana na Mani Martin agira ati “Icyo baheraho bavuga ko njye na Mani Martin ntabwo nkizi, biranatubangamira kuko nawe ntabwo ari ko bimeze bitandukanye cyane n’ukuri ariko vraiment ntabwo ari ikintu cyiza ari kuri njye ari no kuri we, ntabwo ari ukuri.

Tumubajije niba we afite umukunzi, Priscilla yagize ati “Njyewe ibyo ntabwo njya mbivugaho mpitamo ko biguma ari ibanga”.

Inkuru bifitanye isano

Kitoko na Miss Mutesi Aurore :

Kitoko na Miss Aurore

Tumubajije impamvu akeka yaba ituma abantu bavuga ko akundana na Miss Rwanda 2012, Kitoko yagize ati “Icya mbere ni ubwumvikane buba buri hagati y’abo bantu biba bivugwa ko baba bakundana, rimwe na rimwe biba ari ukuri ariko ugasanga hari n’ubwo byaba atari byo. Njyewe na Aurore rerop, twe dukundana nk’abagenzi.”

Tumubajije niba afite umukunzi, Kitoko yagize ati “Njye ndamufite.”
Yongeraho ati “Amazina ye biragoye yarambujije, ntabwo akunda ubustar yambujije ko tubishyira mu itangazamakuru.”

Ifoto igaragaza ko Kitoko akoresha ifoto ya Miss Aurore kuri profile ya Whatsapp kimwe mu byatumye bivugwa ko baba bakundana

Miss Mutesi Aurore, we agira ati “Babivuze babitewe n’ifoto yanjye Kitoko babonye ayikoresha kuri profile ya whatsapp ariko turi abagenzi bisanzwe. Ntabwo nkundana nawe.”

Tumubajije niba afite umukunzi, Miss Rwanda yagize ati “Yego ndamufite, ariko sinsobora kuvuga amazina ye ntabwo akunda itangazamakuru.”

Inkuru bifitanye isano :

Knowless na Producer Clement Ishimwe (umukorera indirimbo muri KINA Music) :

Knowless na Producer Clement Ishimwe bari muri Uganda

Producer Clement, we asaba ko IGIHE twamubariza abantu bavuga ko akundana na Knowless kugaragaza aho babihera n’icyo bashingiraho, kuko ngo badakundana habe na mba. Yagize ati “Ahubwo njyewe nibyo nshaka kumenya. Ibyp bihuha ndabyumva ariko mba nshaka kubimenya, nkamenya aho biva.”

Tumubajije niba afite umukobwa bakundana, Clement Ishimwe yasubije ko afite inshuti ze bakundana nyinshi ariko ko nta mukobwa wihariye bakundana, ati “Inshuti zanjye zirahari dukundana ariko ibyo ngibyo by’umuntu umwe ntabwo bihari.”

King James na Knowless bagiye bahurira cyane mu irushanwa rya PGGSS II, ari naho byavuzwe cyane ko bakundana

Knowless, nawe avuga ko abavuga ko yaba akundana na Producer Clement Ishimwe atazi aho babihera. Yagize ati “Ntabwo mbizi”
Knowless, wakundanye na Safi, bikavugwa ko akundana na King James, ubu atangaza ko nta mukunzi afite.

Inkuru byerekeranye :

Allioni na Producer Washington (wo muri Uganda)

Allioni afashe Producer Washington wamukoreye indirimbo "Uwo Narotaga" iri mu zakunzwe cyane mu Rwanda

Allioni we avuga ko nawe asanzwe yumva inkuru zimusumira zimubwira ko ngo yaba akundana na Producer Washington, akavuga ariko ko atari byo kandi ko ngo nta mukobwa bakundana afite.

Yagize ati “Nanjye nabyumvise gutyo, ariko rwo se Richa, pe, nayobewe icyabiteye n’aho byavuye. N’abo nabazaga bambwira ga ngo ni uko nakoreye indirimbo iwe, ariko uko yankoreye indirimbo ni nako yakoreye Miss Jojo.”

Inkuru byerekeranye :

Ese wowe ubona abantu bavuga ko aba bahanzi bakundana babihera kuki ?

IBITEKEREZO
Ubusanzwe se kwifotoranya numuntu, bivuga ko umukunda kuburyo mwabana ? niba igisubizo cyawe ari yego ? waba wibeshye, kuko urukundo rutareba ngo nuko yanyemeye tukifotoranya. urwo rukundo turwita urwo kwiryoshya cyangwa urwo guponga, urukundo rwa vrai ruravuga, mukiyumvanamo mwese kandi ntibabimenya ko mukundana.
Musubize19.02.2013 saa 07:27
kamugabo
Impamvu batabivuga nuko nta gahunda ihamye baba bafite, gukundana gusa nta ntego irambye ufite ntibishoboka keretse gusa guterwa inda no kuyitera byarangira kila mtoto kwa mama yake (Buri wese agacaho, ejo agafatana n'undi) abakobwa nibo babihomberamo. Abasore bo ngo kugira umwana hanze ntacyo bibi bibabwiye ariko n'ikinegu, inenge kuko n'ukutagira ubupfura. Ntakwanga umugayo, ntakwiyubaha. Mutekereze gukunda ari uko mufite gahunda nzima itari iyo kwangiza izina ry'abandi. N'impanuro s'ugusebanya.Uwo ukunda uramurata erega bituma ntanundi umusaba ko bakundana, naho se iyo bibaye ibanga nukuvuga ko ashobora kwikundira undi igihe icyo aricyo cyose.
Musubize19.02.2013 saa 01:01
Vianney
ubundi ukuri kuva kuri nyirako,ntibazatubeshye niba nyiri ikintu runaka yanze kuguha amakuru yimpamo ntawundi wakubwira ayariyo,aba ba stars nibo bazi impamvu babihisha cg wenda sinabyo.
Musubize17.02.2013 saa 14:44
cyuzuzo Nasla
Umustar w'intangarugero ni Liza Kamikazi niwe wakoze bintu bizima.
Musubize16.02.2013 saa 06:57
heza
ewana birakaze kbsa ark ndabona byaba aribyo ibyo naboyye byose oho hejuru mura kze.
Musubize15.02.2013 saa 08:34
fabrice
ewana birakaze kbsa ark ndabona byaba aribyo ibyo naboyye byose oho hejuru mura kze.
Musubize15.02.2013 saa 08:34
fabrice
kitoko na Aurore ni powa gusa man martin we bavuga ko ariwe um,wandikira indirimbo naho knwoless na clemeny byo birenze uko mubyumva jye narababonye uganda ejo bundi kabisa
Musubize15.02.2013 saa 05:47
muzungu
Burya abantu bahura kenshi baranagenderana. Rero gushingira ko umuntu akundana n'undi kubera kubabonana kenshi, ibyo rwose nta sibyo. Ahubwo Kitoko na Miss Rda bo byashoboka kuko bitumvikana aho bahuriye kugeza ubwo amushyira muri phone ye.
Musubize14.02.2013 saa 18:00
Nziza
aho bigeze Knowless nibamushyire muri musee national maze ba mukerarugendo bajye baza kumureba badusigire amadevise(dollars
Musubize14.02.2013 saa 16:24
rubundakumazi
Hahahah bombori bombori muba star bomu Rwanda...none se ko buri umwe avuga ngo mfite inshuti ariko yarambujije kuyitangaza ngo itajya mu kinya makuru nundi nawe nuko, hama se izo nshuti zabo zidashaka ko zimenyekana kandi abakunzi babo birirwa hanze amaherezo nayahe. imisni yu mujura ni 40.
Musubize14.02.2013 saa 14:01
Bimawuwa
IRAKOZE MERCI KUNKURU ZURUNDO WANDIKA !!NDAZIKUNDA PE !!NKUBAZE ESE UMUSORE IYO ASOHOKANYE NUMUKOBWA GUFATA AGAYAGA BISHAKA KUVUGAKO BAKUNDANA ??NONESE UMUBONYE ARIKUMWE EX:NA ALINE UNO MUNSI EJO UKAMUBONA ARIKUMWE NA JOYCE EJOBUNDI UKAMUBONA ARIKUMWE X UBUTAHA NA Y !!UVYUMVA UTE SHUTI ??UZAVUGA KO BOSE ABAKUNDA ??ESE HAGATI YUMUSORE NINKUMI BAGIRA VYISHI KUBURYO UTAKWIHUTA UVUGA NGO BARAKUNDANA !!REKA NGUHE URUGERO KURINJEWE UBWO NARI MUKIRUHUKO MURI CAMEROON NI YAOUNDE NAHUYE NINKUMI NDI MURI BAR NYISABA KO IMPEREKEZA KWICUMBI ,IRAVYEMERA KOKO NKUKO NABIYISAVYE ,IGIYE GUTAHA NDAYIBAZA URAGARUKA NIJORO IRABWIRA ATI :JE NE SUIS PAS TON AMIE ,TOUJUSTE J'AIME VOTRE ARGENT MERCI NIBA UFITE ANDI MAFRANGA UBWIRE NZE !!NAWE URAVYUMVA !!
Musubize14.02.2013 saa 12:30
RJMaguru
Ariko murivanga yee.
Musubize14.02.2013 saa 11:49
xx
Ngo Knowless na steven kanumba ! Ok, byashoboka, ariko buriya nta gahungu kaba gato kuko na NZOVU wo muri Firime za KANYOMBYA njye mbona yabasha kumushyira mu mago da !!
Musubize14.02.2013 saa 10:57
Musomyi
nta musore kugezubu ndabona wahabwa igihembo cyo gukundana na knowless. uyu mukobwa yarakwiye gukundana na steven kanumba cg nibura agakundana na david becham wo mu bwongereza
Musubize14.02.2013 saa 09:54
rubundakumazi
EGO BASI ABAKOBWA BARAHO BAFIT UBURANGA. ICYAMPA MWE NANGE NKAZAMURONGORA NTABWA TWATANA MBA MBAROGA.
Musubize14.02.2013 saa 09:41
LOLO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!