Biography

Biography


Yanditswe kuya 29-11-2011 - Saa 12:49'

Masamba Butera Intore yavukiye i Bujumbura mu Burundi, ku itariki ya 15 Kanama 1969, avuka kuriSentore, ubwe wari intore, na Mukarugagi, akaba ari ubuheta mu bana icyenda.

Masamba ni umuhanzi wabigize umwuga, umucuranzi, ahimba kandi agatoza imbyino(choreographer), ni umuproducer, yandika indirimbo(songwriter), akaba n’umukinnyi(actor). Ni n’inzobere yigwijeho impano zitandukanye, akaba anabarirwa mu byamamare mu njyana nyarwanda dore ko anayimazemo imyaka 25.
Masamba yamamaye cyane ku bw’indirimbo nyarwanda(traditional) zirata ubwiza bw’umuco, izo ndirimbo akaba ari nka “Arihe”,na “Nzajya inama nande ?” aho avuga imihango n’imigenzo gakondo by’umuco nyarwanda.

Ku myaka itandatu gusa, Masamba yigaragaje bwa mbere mu ruhame, mu itorero “Intore indashyikirwa” . Atarakwiza imyaka 20, yanditse anaririmba indirimbo ye yambere “Ndi Uwawe”, amurikiwe na se Sentore. Nyuma yaje kujya muri korali gatolika kugirango arusheho kunoza ijwi rye.

Ku myaka 20, yayobotse itsinda ryiyitaga UB-40, akaba ariho yatangiriye kuririmba indirimbo z’abahanzi nka UB-40, the BEATLES, n’abandi. Iri tsinda ryari rigezwe n’abandi banyarwanda babiri, abandi bari Abarundi n’Abanyekongo. Ni muri iki gihe yahishuriwe byinshi ku muziki, bituma yiyemeza gutangira urugendo rwe rurerure ariko ruhire rwo gukora umuziki nk’umwuga.
Ku myaka 21, yahinduye uburyo yaririmbagamo(style) ubwo yageragezaga guhuza injyana gakondo n’injyana nshyashya(moderne) ; nguko uko inanga n’umwirongi yabishimbuje gitari na piano bigezweho. Ubwo yatangiye kuririmba wenyine (solo), anabimburira benshi mu gukora umuziki ubumbatiye hamwe imico itandukanye, bikaba byaratumye umwuga we urushaho gutera imbere.

Masamba yize amashuri abanza imyaka 6, n’aho ayisumbuye ayiga imyaka 7, nk’uko gahunda y’uburezi y’i Burundi ibiteganya. Yakomereje muri Kaminuza Nkuru y’u Burundi, aho yahawe impamyabumenyi y’ikiciro cy’imyaka ibiri. Yigaga Psychologie, science n’uburezi. Ntiyakomeje ngo aminuze kuko yahise yifatanya n’abandi banyarwanda b’impunzi mu rugamba rwo gutahuka.

Nyuma ya jenoside no kwibohora, Masamba yatumiwe n’itorero ryo mu Bubiligi, agirana amasezerano na “Jeunesses musicales” ngo atoze itorero ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu Bubiligi “Amarebe n’imena”.
Mu Bubiligi yahise agana ishuli ryigisha “comedy music”,bimushoboza gutangira gukina ikinamico nk’umwuga.
Yaje no kwinjira mu itsinda “Groupov”, bakina filime kuri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994. Mu bantu 40 bakinnye bakanategura iyo filime, 7 ni Abanyarwanda naho 33 ni Ababiligi.
Groupov yakinnye henshi nko mu Bubiligi,u Bufaransa, u Budage, u Busuwisi no muri Canada. Iyo filime yabonye ibihembo byinshi muri iserukiramuco ryitwa “Festival d’Avignon” ribera mu Bufaransa.

Bimwe mu byo yahembewe ni ukuba yanditse neza (best written script), n’umwimerere wayo(innovative production). Mu gusoza Groupov yaje mu Rwanda.
Nyuma Masamba yakinnye muri filime ya Romeo Dallaire “Shake Hands With The Devil” akina nka nyakwigendera minisitiri Lando.

Masamba yagiye yigaragaza mu maserukiramuco akabakaba 120. Twavugamo nka « Festival de Mataaf » muri Israel, « Festival Fort de France » muri Martinique, « Jazz festival » muri Dubrin, « Festival de Majorque » muri Espagne, « FESPAD » yo mu Rwanda, « FESPAM » yo muri Congo-Brazzaville, « Music Festival » i Londre n’izindi nyinshi.

Yakomeje kwerekana ibihangano bye henshi muri Afrika, i Burayi, no muri Amerika y’amajyaruguru, ariko anaririmba hamwe n’abahanzi nyafurika b’ibyamamare nka Youssou N’Dour, Ismael Lo, Helmut Lotti, Casimir Zao Zoba na Lokua Kanza. Yaririmbanye kandi na Corneille Nyungura i Montréal muri Canada.

Masamba amaze gusohora Album zakunzwe kandi zituma yamamara mu Rwanda no mu mahanga. Yatangiranye n’indirimbo y’urukundo “Ndi Uwawe”, imuhesha igihembo cy’umuhanzi ukiri muto(Best young Artist) yari afite imyaka 17 gusa, i Burundi. Hakurikiyeho album solo”Masamba n’Indahemuka” mu 2002, ikurikirwa n’album “Wirira” yatunganirijwe mu Bubiligi, yegukana igihembo cya “jeunesse musicale” aho nyine mu Bubiligi. Album ye ya gatatu “Nyeganyega” yahatiraga abantu(cyane cyane abanyarwanda) gukora cyane kandi bakubaha imirimo yose. Iyi album ni yo yakunzwe kurusha izindi, inamuhesha ishusho nziza nk’umuhanzi nyarwanda (Best Rwanda music icon).

Mu 2007, Masamba yahize abandi bahanzi ku rwego rw’igihugu (2007 Artist of The Year). Zimwe mu ndirimbo ziyigize zijya zica cyane ku ma radiyo.

Masamba yakunze no kwifatanya n’abandi bahanzi nko mu ndirimbo “Never again” yo mu 2009, mu ndirimbo “Rwanda Rugali” hamwe n’abandi bahanzi b’iby’amamare mu muziki nyarwanda batuye mu Bubiligi nka Cécile Kayirebwa, Muyango, Suzane Nyiranyamibwa,Rosalie Burabyo, Kipeti, Fofo, Imitari, Verve na Ciza Muhirwa. “Twibuke Twiyubaka” ni indirimbo Masamba yahimbye anayiririmba mu mihango yo kwibuka ku nshuro ya 15 jenoside yakorewe Abatutsi
Hagati mu 2009, yanditse “Turabyanze” ayiririmbana n’abandi bahanzi nyarwanda, bamagana ifungwa rya Roza Kabuye ubwo yari mu butumwa bw’akazi mu Budage.

Yanifatanyije n’abahanzi bagenzi be guhimba indirimbo ya Can junior, igihe yaberaga mu Rwanda mu 2008.

Masamba yakoranye indirimbo na Kidumu ari yo “Wapi Ye”, iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO