Kizito Mihigo na NEC basobanuriye abaturage icyo amahoro apfana n’amatora

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 2 Nyakanga 2013 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Kizito Mihigo afatanije na Fondation KMP (Kizito Mihigo pour la Paix), bakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga ku burere mboneragihugu.
Iyi gahunda bise “Umusanzu w’Umuhanzi mu burere mboneragihugu n’amatora” KMP iyikora ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).
Nyuma yo gusura Uturere twa Rulindo, Gakenke, Nyabihu, Rubavu, Gicumbi, Gatsibo, Kirehe, Kayonza, Rwamagana, Ngoma, Nyagatare, Rusizi, Nyamasheke, Huye na Nyaruguru, umuhanzi Kizito Mihigo aherekejwe na bagenzi be, Sofia (...)

Umuhanzi Kizito Mihigo afatanije na Fondation KMP (Kizito Mihigo pour la Paix), bakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga ku burere mboneragihugu.

Iyi gahunda bise “Umusanzu w’Umuhanzi mu burere mboneragihugu n’amatora” KMP iyikora ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).

Nyuma yo gusura Uturere twa Rulindo, Gakenke, Nyabihu, Rubavu, Gicumbi, Gatsibo, Kirehe, Kayonza, Rwamagana, Ngoma, Nyagatare, Rusizi, Nyamasheke, Huye na Nyaruguru, umuhanzi Kizito Mihigo aherekejwe na bagenzi be, Sofia Nzayisenga, Ama-G the Black ndetse n’abanyamuryango ba Fondation KMP, mu cyumweru gishize basuye uturere twa Nyanza, Ruhango na Kamonyi.

Mu bitaramo bahakoreye, Kizito Mihigo n’abahagarariye Komisiyo y’Amatora bagiye batanga ibiganiro ku isano iri hagati y’Amahoro n’Amatora.

Kizito Mihigo yagize ati “Kugira uruhare mu mibereho n’imiyoborere by’igihugu, ni umusanzu mwiza wo kubaka amahoro muri sosiyete. Abayobozi twitoreye nabo iyo badutumikiye koko, bagakora ibibereye rubanda aho gukora ibigamije inyungu zabo, batubera indorerwamo tureberamo ubuzima bw’Igihugu cyacu, tugakosora ahafite inenge, tugashimangira ahaduteye ishema, tukagira amahoro, tugatunga tugatunganirwa.

Kizito Mihigo yakomeje agira ati ”Amahoro ntiyashoboka hatariho iterambere, kandi iterambere naryo ntiryashoboka hatariho amahoro. Amahoro n’iterambere rero ni magirirane. Ubwo nibwo butumwa Fondation KMP ihaye abanyarwanda muri iki gihe.”

Abahagarariye Komisiyo y’Amatora nabo bagiye bagaruka ku byiza byo kwitorera abayobozi, bakangurira cyane Abanyarwanda bose kwiyandikisha kuri lisiti y’Itora, bitegura amatora y’abadepite azaba muri Nzeri 2013.

Ku itariki 16 Nzeri Abanyarwanda bose bazatora abadepite 53 bazaba baturutse mu mashyaka n’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, ku itariki ya 17 Inzego z’Abagore zitora abadepite 24 bahagarariye abari n’abategarukori, naho ku itariki ya 18 Nzeri 2013, inzego zihagarariye urubyiruko zizitorera abadepite babiri (2) bahagarariye urubyiruko, ndetse kuri uwo munsi inzego z’abafite ubumuga nazo zizitorera umudepite umwe uzazihagararira.

Kizito Mihigo na Ama-G the Black bataramira abaturage bo mu Ruhango
Sofia Nzayisenga mu nanga ya Kinyarwanda
Kizito Mihigo na Ama-G the Black mu gihe Sofia yacurangaga inanga
Umukozi wa Komisiyo y'Amatora mu karere ka Nyanza na Ruhango atanga ikiganiro
Isoko ryo mu Ruhango ryose ryahururiye igitaramo
Muri ibi bitaramo abaturage bahabwa ijambo
Abana bato baririmbana na Kizito Mihigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza