Iki gitaramo cyiswe ‘East African Night’, kiri gutegurwa n’abahuriye mu muryango w’ibihugu bigize EAC [East African Community] mu Busuwisi.
Kitoko Bibarwa ukunzwe bikomeye mu ndirimbo ‘Urankunda Bikandenga’, yavuze ko yateguye bihagije ndetse ngo azashimishwa bikomeye no kuririmbira abakunzi ba muzika bo mu bihugu bigera kuri bitanu.
Ati “Nditeguye, bizaba ari byiza kuririmba mu gitaramo cyateguwe n’umuryango uhiriwemo n’abaturutse mu bihugu bya East Africa mu Busuwisi. Hazaba harimo abaturuka mu Rwanda, u Burundi, Tanzania, Kenya na Uganda.”
Muri iki gitaramo kizaba ku itariki ya 30 Mutarama 2016, Kitoko azafatanya n’abagize Itorero Urunana risanzwe rikora ibitaramo bikitabirwa mu buryo bukomeye mu Busuwisi. Hari kandi n’abakaraza b’Abarundi bazwiho ubuhanga mu kuvuza ingoma.

Kitoko agiye kujya mu Busuwisi nyuma y’ikindi gitaramo aherutse gukorera mu Mujyi wa Lille mu Bufaransa. Mu Kwakira 2015, Itorero Urunana naryo ryakoreye igitaramo ahitwa Bulle mu Busuwisi cyitabirwa bidasanzwe.


Reba ’Urankunda Bikandenga’ ya Kitoko:
TANGA IGITEKEREZO