Kwamamaza Tigo_ digital garden

Biography

Yanditswe kuya 26-09-2012 saa 10:19' na Richard IRAKOZE
     


Umuhanzi Chrispin Ngabirama yavutse kuwa 25 Ukwakira 1981, avukira i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi ku babyeyi b’abanyarwanda bari barahungiyeyo. Nyuma ya Jenoside, uyu muhanzi yaje guhunguka aza mu Rwanda nuko we n’umuryango batura mu Rwanda. Se yapfuye mu 1995 nyina apfa mu 2001.
Amashuri ye yayarangirije muri Kaminuza yigenga ya Kigali ahitwa l’Université Libre de Kigali (ULK) mu mwaka wa 2009. Yize ibijyanye n’imibare. Yatangiye iby’ubuhanzi nuko ashinga ihuriro ry’abahanzi mu Rwanda rizwi (...)

Umuhanzi Chrispin Ngabirama yavutse kuwa 25 Ukwakira 1981, avukira i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi ku babyeyi b’abanyarwanda bari barahungiyeyo. Nyuma ya Jenoside, uyu muhanzi yaje guhunguka aza mu Rwanda nuko we n’umuryango batura mu Rwanda. Se yapfuye mu 1995 nyina apfa mu 2001.

Amashuri ye yayarangirije muri Kaminuza yigenga ya Kigali ahitwa l’Université Libre de Kigali (ULK) mu mwaka wa 2009. Yize ibijyanye n’imibare.
Yatangiye iby’ubuhanzi nuko ashinga ihuriro ry’abahanzi mu Rwanda rizwi ku izina rya « Rwandan family ». mu mwaka wa 2008 nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Yaje no gutumitwa mu Buholande muri « RAP Song Event ».

Kuva mu mwaka wa 2010, yiyemeje guhamya inganzo ifatanya n’ingirakamaro za Afurika mu guhindura sosiyete nyafurika. Ibi akaba abicishan mu bihangano bitandukanye ahimba byiganjemo ubutumwa bwubaka bukanaganisha ku gusana afurika no kwita ku ndangagaciro zayo.

Yatangiye gukora kuri album ye ya mbere yise ‘Adieu l’Afrique Shida’ iriho indirimbo zakunzwe nka « Bravo Union Africaine ».

Mu butumwa bwe aeushaho kwibanda ku gukangurira urubyiruko rwa Afurika mu kwiyubakira umugabane. Ibi bigaragazwa ahanini n’amashusho y’ibihangano bye.

Reba Indirimbo Bravo Union Africaine ya Chrispin hano kuri IGIHE.com:

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved