Urunturuntu mu ihuriro ry’abanyamideli, bamwe biswe indashima

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Kamena 2019 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’abanyamideli rimaze umwaka ritangiye ryajemo umwuka mubi watumye wari uriyoboye Kabano Franco ahitamo guca undi muvuno akegura mu maguru mashya.

Amakuru IGIHE ifite yemeza ko umwuka mubi watewe n’abanyamideli bagiye bakwirakwiza amagambo bavuga ko uyu musore mu bikorwa bye abogama ndetse agashyira imbere abanyamideli bari mu nzu ifasha abanyamideli ye yitwa ‘Golden Models’.

Icyo gihe byakuruye umunabi mu ihuriro ndetse bamwe bavuga ko mu ruganda rw’imideli ameze nka virusi imunga byinshi kandi yakabaye aruteza imbere.

Kabano yari asanzwe ayobora ihuriro ry’abanyamideli ndetse ni na we wagize igitekerezo cyaryo, ashaka guhuriza hamwe abamurika imideli kugira ngo bakomeze gutera imbere.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite ariko avuga ko abanyamideli benshi ari indashima.

Ati “Neguye ku mpamvu zanjye bwite, ntabwo nabivamo, mvunikira ubusa. Umuntu yibuka kuzamura akaguru ari uko asitaye, buriya bazashaka undi ubafasha. Narababwiye kuva kera ntibumva.”

Avuga ko azakomeza kujya afasha abo abona bishoboka nk’uko bisanzwe.

Ngabitsinze Abdul Wahab uri mu bagize komite y’iri huriro we yatunze agatoki abanyamideli bakizamuka, avuga ko benshi baba bashaka kumenyekana byoroshye kandi bitabaho.

Ati “Usanga abamurika imideli bakizamuka bari kugenda bazana akavuyo kenshi, bakagenda batanga amakuru ko batari gushyigikirwa n’iri huriro kandi atari ko biri. Umusanzu Kabano atanga urahagije, hari abantu baburana ibintu by’ubusa ukabona ko ibyo ukorera abantu batabishima, ukavuga uti aho kugira ngo abantu bakomeje kunyishyiramo kandi ndi kubafasha reka nigendere.”

Kugeza ubu igihe cyo gutora uzasimbura Kabano ntabwo kiremezwa.

Umwe mu banyamideli uba muri iri huriro utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko n’ubundi nta kintu gifatika iri huriro ryigeze rikora.

Ati “Uretse kuba Kabano yarabaye perezida w’ihuriro nta kindi kirenze yigeze akora. Gusa mu banyamideli habamo amashyari. Ihuriro se ubundi rifasha iki uretse wenda gushyira abanyamideli hamwe gusa yashakaga ko bajya bakorera hamwe imyitozo none nabyo byarabananiye.”

Kabano ni umwe mu batangiye iby’imideli kera ari nabyo byanatumye ashinga inzu y’imideli ya ‘Golden Models’.

Izina rye rimaze gutumbagira cyane kuko aherutse kwagura ibikorwa bye agatangira no gukorera muri Kenya nyuma yo gusinyana amasezerano na sosiyete y’Abashinwa ikora ibijyanye n’imideli.

Kabano yari asanzwe ayobora ihuriro ry’abanyamideli ndetse ni na we wagize igitekerezo cyaryo, ashaka guhuriza hamwe abamurika imideli kugira ngo bakomeze gutera imbere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza