Akenshi biterwa nuko hari ubwo mwakwambara umwambaro umwe ariko imiterere y’umubiri n’imico yanyu atari bimwe.
Nyuma yo kwitegereza icyo kibazo, Umuhoza Linda umaze imyaka itandatu mu mwuga wo kumurika imideri, yiyemeje gutangira gukorera abantu imyenda ibabereye ijyanye n’imiterere y’umubiri wabo,ubuzima bwabo, akazi bakora,imico n’ikigero cy’imyaka.
Bitewe n’ubunararibonye amaze kugira mu kumurika imideri nyuma y’imyaka itandatu akora aka kazi,Umuhoza yifuje gufasha abantu kujya bambara imyenda myiza kandi ijyanye nabo.
Uyu mukobwa watangiye gukora imyambaro ye wamaze no kuyiha izina rya ‘Jarah’, iri akaba ari ijambo risobanura umurava mu cyarabu, avuga ko yarikomoye ku murava afite wo kwambika abantu ibibakwiriye kandi bibabereye.
Yabwiye IGIHE ko kuva akiri umwana yakuze akunda imideri, aho amariye gukura aza kubyinjiramo bimubera umuyoboro wo kubimenyaho byinshi.
Ati “Hari ikintu nabonye, usanga abantu bambara imyenda imwe ariko ntibaberwe kimwe. Icyo nzi neza ni uko buri muntu wese hari ubwoko bw’imyenda yakwambara akaberwa.”
Yakomeje avuga ko intego ye ari ukugira inama abazabasha kumwegera, akabereka uko bakwambara bakaberwa kandi badahenzwe.
Ati “Nka Jarah icyo turi gukora ni uguhura n’abantu tukamenya ibyo bakora, imyaka bafite, ubuzima babamo bwa buri munsi, ubundi tukabakorera imyambaro ijyanye nabo.”
Kugeza ubu Umuhoza ntabwo yahise atangirana inzu idoda, ahanga imideri afatanyije n’abadozi babigize umwuga. Ni ibintu bimworohera kuko afata ibipimo by’abakiliya bifuza ko abadodera, agakurikirana uko bikorwa.
Umuhoza Linda ni umukobwa w’imyaka 23. Yatangiye kumurika imideri mu 2015. Yakoranye n’inzu z’imideri mu kwerekana imyambaro yabo, nka Moshions, Hautebaso, Maison Munezero, Rwanda Clothing, Sonia Mugabo, Inzuki, Uzi collection n’izindi.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!