00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turahirwa yakoze umuvugo ukebura abakwena abandi babaziza uko baremwe

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 16 Gicurasi 2021 saa 02:11
Yasuwe :
0 0

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, abinyujije mu muvugo yise Ishuri, yakebuye abantu bakwena abandi bitewe n’imiterere y’ubuzima bwabo itandukanye n’imenyerewe muri sosiyete.

Uyu muvugo ukubiyemo ubutumwa bugaragaza umwana w’umuhungu wakuze afite imyitwarire y’abakobwa sosiyete yakuriyemo ntimwakire, bagahora bamukwena.

Turahirwa yise uyu muvugo Ishuri abijyanisha n’imyambaro yasohoye muri 2020 yise ‘Ishuri Collection’, akaba yari agamije kugaragaza ko ubuzima abantu banyuramo bwa buri munsi ari ishuri.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Turahirwa yavuze ko uyu muvugo urimo bumwe mu buzima yanyuzemo, n’ubwo abona abandi banyuramo kuri ubu.

Ati “Ni ishusho y’ubuzima nakuriyemo, nibaza ko hari n’abandi biyumva mubyo mvuga mu muvugo, gusa si ibyanjye gusa harimo ibyo nakuze mbona n’ibyo mbona mu rubyiruko.”

Yakomeje avuga ko icyo agamije ari ugukebura abantu kuko usanga bamwe bakwenwa, bigatuma bahorana ipfunwe muri sosiyete.

Ati “Hari imyitwarire myinshi sinayirondora, hari ababa ari bagufi bakitwa amazina runaka, abarebare bakitwa ukundi, abibikara, abitwara nk’abahungu cyangwa abakobwa n’abandi ugasanga bagenda bitwa amazina cyane cyane mu mashuri.”

“Ibi bigatuma dukurana ipfunwe kubera ibyo bikomere byo gusererezwa bitewe n’uko umeze. Niyo mpamvu nakoze uyu muvugo kugira ngo abiyumvamo bumve bashoboye bashake urumuri rwabo, ntibite ku mazina cyangwa uko bahejwe n’ibindi nk’ibyo.”

Turahirwa yasabye buri wese kwirinda gusesereza mugenzi we ahubwo urukundo akaba arirwo rubayobora.

Ati “Buri muntu wese yigiremo kubaha no gushyira imbere ikiremwamuntu, umuco wo gukwena abo dutandukanye ucike, cyane byigishwe mu bana bato twige gukundana nk’abantu mbere na mbere tuganze ubumuntu n’urukundo.”

Turahirwa yashinze inzu y’imideli ya ‘Moshions’ muri 2015, ikaba imaze kuba ubukombe mu guhanga imyambaro itandukanye ikunzwe n’abatari bake. Imyambaro iheruka iyi nzu yashyize hanze ni iyo bise ‘Ishuri Collection’ yasohotse muri 2020 ishingiye ku mateka y’ubuzima yakuriyemo.

Turahirwa Moses mu muvugo urimo igice cy'ubuzima yabayeho, yavuze ko abantu bakwiye kwirinda gukwena abandi badahuje imyitwarire
Umuvugo n'imyambaro bya Turahirwa yabyise ishuri kuko yashakaga kugaragaza ko ubuzima abantu babamo ari ishuri
Ishuri Collection ishingiye ku buzima bwite bwa Turahirwa yakuriyemo
Mwimba Dress nayo yasohotse ku Ishuri Collection
Umwe mu myambaro wasohotse mu Ishuri collection wiswe Birasa Jacket

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .