Uyu muhanzikazi yahagaritse iyi nzu amaze igihe kirenga umwaka umwe gusa atangaje ubufatanye na LVMH[LVMH Moët Hennessy – Louis Vuitton SE] bwo gukorana kuri iyi nzu ye ihanga imideli ndetse ni nabwo yayitangije ku mugaragaro.
Women’s Wear Daily yavuze ko Rihanna yahagaritse Fenty, ariko azakomeza kwita cyane kuri Savage x Fenty isanzwe ikora imyambaro y’imbere y’abagore cyane ko hari miliyoni $115 agiye kwifashisha mu bikorwa byo kuyagura yabonye nk’inkunga.
Yatangaje ko iyi nzu ihanga imideli igiye kuba ihagaritswe kubera ibibazo byabayeho kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi muri iki gihe. Biteganyijwe ko ibikorwa byayo ishobora gusubukurwa mu gihe ibintu byaba byongeye kuba byiza.
Ku mbuga nkoranyambaga za Fenty nta mafoto cyangwa ibindi bintu bijyanye nayo biheruka gushyirwaho ndetse haheruka gusohoka imyambaro mishya yayo mu Ugushyingo 2020.
Fenty yatangijwe mu 2017, iri mu mutaka wa LVMH yo mu Bufaransa. Mu 2019 nibwo Fenty yamuritswe ku mugaragaro ndetse Rihanna atangaza ko ibikorwa bye by’imideli byo muri iyi nzu azajya abikora afatanyije n’iyi sosiyete imaze kubaka izina.
Icyo gihe, New York Times yatangaje ko ari we mukobwa ufite uruhu rwirabura wa mbere wagize umuyoboro wa sosiyete ye muri LVMH ndetse ari nabwo hahanzwe umurongo mushya ushamikiye kuri LVMH nyuma ya Christian Lacroix yaherukaga mu 1987.
Fenty iri mu mujyo w’ibindi bicuruzwa byubatse izina bya Rihanna birimo Fenty Beauty ijyanye n’ibikoresho byongera ubwiza na Savage X Fenty ikora ibijyanye n’imyenda y’imbere.
Rihanna akunze gukora ibikorwa bijyanye n’imideli kuko afatanyije n’uruganda rwa Puma yigeze gukora imyambaro yari yahawe inyito ya ‘Fenty For Puma’ yari ibumbiye hamwe iyo abagore n’abagabo bambara bagiye mu birori, inkweto zigezweho n’imirimbo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!