00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mexique irashinja inganda zikomeye z’imyenda kuvogera ubuhanga mu mideli y’abasangwabutaka bayo

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 2 Kamena 2021 saa 04:17
Yasuwe :
0 0

Inganda zikora imyambaro za Zara, Anthropologie na Patowl zirashinjwa na Leta ya Mexique kwiyitirira umuco wayo mu myambaro yazo aho ngo izi nganda zikoreshaho ibishushanyo byahanzwe n’abaturage gakondo b’icyo gihugu.

Mu ruhererekane rw’amabaruwa Minisiteri y’Umuco muri Mexique yandikiye izi nganda , azisabye gutanga ibisobanuro ku karubanda zikanaha indishyi aba baturage bahanze ibyo birango bifatwa nk’iby’umuco muri icyo gihugu.

Izi baruwa ziriho umukono wa Minisitiri w’Umuco, Alejandra Frausto Guerrero ku wa 13 Gicurasi zashyizwe ahabona ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Mu byiganwe n’izi nganda eshatu zikomeye hatanzwe ingero ku myambaro itandukanye yahanzwe n’abanyabukorikori gakondo bo mu gace ka Oaxaca.

Minisiteri y’Umuco muri Mexique rigenewe yifashishije ifoto y’ikanzu yakozwe n’uruganda rwa Zara rwo muri Espagne maze ivuga ko bayikoreshejeho ibirango byahimbwe n’abaturage gakondo bazwi nka Mixtec batuye muri San Juan Colorado ho muri Mexique.

Hakimara kuzamurwa icyo kibazo, uruganda rwa Zara rwahise ruvana iyo kanzu ku rubuga bayicururizagaho kuri internet. Iyi minisiteri kandi yanagaragaje amakabutura abiri y’uruganda rwa Anthropologie ivuga ko yakorwaga n’abaturage bitwa Mixe bo mu mujyi wa Santa Maria Tlahuitoltepec.

Amashati yakozwe n’uruganda rwa Patowl byavuzwe ko igitekerezo cyo kuyakora cyashingiwe ku bitekerezo by’izakorwaga n’abaturage ba kera bo muri San Antonio Castillo Velasco. Guverinoma ya Mexique yavuze ko uruganda rwa Patowl rwiganye aya mashati yadodeshwaga intoki azwi nka ‘hazme si puedes’ (nkora niba wabibasha) yadodwaga n’abaturage bo muri icyo gihugu.

Mu butumwa uruganda rwa Zara rwoherereje CNN, rwavuze ko bwubaha cyane Minisiteri y’Umuco wa Mexique n’abaturage bayo ariko ruvuga ko imyambaro rwakoze rutayikoze rushingiye ku gitekerezo cy’ubukorikoribw’abanya-Mexique. Izindi nganda zo ntiziratanga ibisobanuro ku byavuzwe na Minisiteri y’Umuco ya Mexique.

Si ubwa mbere iyi Minisiteri ishinje inganda gukoresha ibirango byo mu gihugu cyayo ku myambaro yazo kuko umwaka ushize umudozi witwa Isabel Marant yasabye imbabazi nyuma yo gushinjwa n’iyo minisiteri kudoda imyambaro ashingiye ku byakorwaga n’abaturage bo muri Purepecha.

Amakabutura yakozwe n'uruganda Anthropologie ashinjwa na Guverinoma ya Mexique kuba igitekerezo cyo kuyakora cyarakopewe abaturage bayo bo mu bwoko bwa Mixe
Iyi kanzu Mexique ivuga ko isa n'izizwi nka huipil zikorwa n'abaturage bazwi nka Mixtec
Iyi myambaro Mexique ivuga ko yakopewe abaturage ba Zapotec

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .