00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mercedes-Benz Fashion Week Kigali yasubitswe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Igitaramo cyo kumurika imideli cya Mercedes-Benz Fashion Week Kigali cyasubitswe kubera amabwiriza aherutse gutangazwa ajyanye no kwirinda Coronavirus.

Mu itangazo ryatanzwe n’abategura iri rushanwa, bavuze ko bagendeye ku itangazo riherutse gutangwa n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 29 Kamena 2021, kubera imibare y’abandura COVID-19 ikomeje kuzamuka ndetse hagashyirwaho ingamba nshya za Guma mu rugo y’igice mu byumweru bibiri muri Kigali no mu tundi turere, bahisemo kuba basubitse iki gikorwa.

Rikomeze rigira riti “FCC Productions Ltd na Global Ovations[ibigo bitegura iki gikorwa] tubabajwe kubamenyesha ko Mercedes-Benz Fashion Week Kigali yari iteganyijwe ku wa 10 Nyakanga ibaye yimuriwe ku yindi tariki izatangazwa.”

Byari biteganyijwe ko ibi birori byari kuzanyuzwa kuri shene ya kabiri ya RBA inyuraho ibiganiro byiganjemo ibyahariwe urubyiruko izwi nka KC2.

Mu bahanga imideli bari bategerejwe kuzigaragazamo harimo abafite inzu zihanga imideli nka Clavon Leonard na Luqman Haskett bo muri Amerika, Zulera Couture, Grooms Gh na Bushai Weave bo muri Ghana, Jana Roos wo mu Bubiligi, Mathias Deon wo muri Namibia na Elimes Outfit wo muri Nigeria.

Hari kandi Delphinez na Sissi Ngamije washinze Boldy Bonza, bombi bo mu Rwanda, Lord Gilles wo muri Canada, Elomelo na Mary Martin London bo mu Bwongereza ndetse na Likhoele Jermina na Georges Malelu bo muri Afurika y’Epfo.

By’umwihariko, Georges Malelu yanditse amateka yo kwambika umuhanzikazi Beyoncé Giselle Knowles-Carter ubwo yaririmbaga mu birori bya Global Citizen Festival mu 2018.

Imyenda ye kandi yambawe n’ibindi byamamare birimo Terri Vaughn na Katie Logan bamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya “The Bold and the Beautiful”, abahataniye ikamba rya Miss wa Afurika y’Epfo n’abandi benshi.

Mu 2019 ubwo habaga Mercedes-Benz Fashion Week Kigali ku nshuro yayo ya mbere, na bwo Malelu ari mu bitabiriye ibi birori.

Abandi barimo bari bateregerejwe bafite umwihariko ni Elomelo wagiye yambika ibyamamare bitandukanye ubwo yakoranaga na Vogue na Mary Martin London uyobora igice cy’ubugeni n’imideli mu Biro by’u Bwongereza bishinzwe Iterambere mu muryango wa Commonwealth [UK Foreign Commonwealth and Development Office].

Mary Martin London wasimbuye Victoria Beckham, umugore wa David Beckham kuri uyu mwanya, yakoze amateka yo kuba umwirabura wa mbere wahawe uyu mwanya ndetse ni ku nshuro ya mbere azaba ageze mu Rwanda.

Muri Mercedes-Benz Fashion Week Kigali 2021 hari kuzifashishwa abanyamideli b’inzu ya We Best Models Management (WBM) ifasha abanyamideli 25 bazaba bari muri 30 bazifashishwa muri iki gikorwa. Abanyamideli bazaturuka hanze barimo abazava muri Ghana, Ethiopia na Amerika.

Guhera ku wa 31 Gicurasi 2019 kugeza ku wa 1 Kamena 2019 ni bwo ibirori bya Mercedes-Benz Fashion Week byabereye mu Rwanda ku nshuro yabyo ya mbere gusa umwaka ushize ntibyabaye kubera icyorezo cya COVID-19.

Ibi birori bigaragarizwamo imyambaro yahanzwe n'abanyarwanda n'abanyamahanga
Ibi birori biheruka mu 2019. Umwaka ushize ntabwo byabaye kubera icyorezo cya Covid-19
Ibirori bya Mercedes Fashion Week Kigali bigiye kuba ku nshuro ya kabiri
Mercedes Benz Fashion Week Kigali igaragaramo imideli igezweho
Muhire Patrick watangije Inkanda House ari mu bahanga imideli bo mu Rwanda bigaragaje muri ibi birori mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .