Kate Spade wajyanaga muri Amerika amasakoshi yo mu Rwanda yitabye Imana

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 5 Kamena 2018 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Kate Spade, umugore wubatse ibigwi mu guhanga imideli muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akanafasha abadozi mu Rwanda kugeza ku rwego mpuzamahanga ibikapu bikorerwa imbere mu gihugu, yitabye Imana.

Uyu mugore wari ufite imyaka 55 yari umwe mu bantu bazwi cyane mu bijyanye no guhanga imideli by’umwihariko binyuze mu Kigo cy’i New York cyitwa Kate Spade gikora imyambaro, inkweto n’imirimbo ikundwa cyane ku Isi.

BBC yatangaje ko Kate Spade ubusanzwe witwa Katherine Noel Brosnahan cyangwa Kate Valentine, yasanzwe yapfiriye mu nzu yabagamo saa yine n’iminota 20 zo kuri uyu wa Kabiri [ku isaha y’i Manhattan] ku muhanda wa Park Avenue muri Manhattan mu Mujyi wa New York.

Inzego zishinzwe umutekano zavuze ko umurambo w’uyu mugore wabonywe bwa mbere n’umukozi we wo mu rugo. Urupfu rwe ruracyari gukorwaho iperereza nubwo hakekwa ko yaba yiyahuye.

Abantu batandukanye bakomeye ku Isi batangiye kwandika ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango w’uyu mugore barimo na Chelsea Clinton, umukobwa wa Bill Clinton wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati “Nyogokuru yampaye igikapu cya mbere cya Kate Spade ubwo nari ngiye muri kaminuza. Ndacyagitunze. Nifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Kate, inshuti n’abamukundaga.”

Uyu mugore yari umwe mu baherwe bakomeye mu Isi y’imideli, yabarirwaga umutungo bwite urenga miliyoni $200. Yaherukaga kuvugwa mu itangazamakuru mu mwaka ushize ubwo ikigo cye cyagurwaga n’icyitwa Coach kuri miliyari ebyiri $2.4.

Ikigo cya Kate Spade gikomeye ku Isi mu bakunda kurimba yagishinganye n’umugabo we Andy Spade, gitangira gukora mu 1993. Yari afite amashami menshi hirya no hino ku Isi mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Kate yasanzwe yapfiriye aho yabaga i Manhattan

Ibikorwa bya Kate Spade mu Rwanda

Ikigo cya Kate Spade mu Rwanda mu 2014 cyatangiye gufasha Koperative y’abagore yitwa Abahizi Dushyigikirane Company yatangiranye n’abagore b’abadozi 150 b’i Masoro mu Karere ka Rulindo.

Aba bagore bahuguwe gukora by’umwuga mu gukora ibikapu bigezweho n’ibindi bifitanye isano bikenewe ku isoko mpuzamahanga, ndetse kuri ubu ibyo bakora bigurishirizwa mu maduka akomeye muri Amerika no ku Isi.

Ibyo bikapu n’amasakoshi bijyanwa muri Amerika mu mikoranire y’Ikigo cya Kate Spade bikorwa mu mpu zituruka mu Rwanda n’ibindi bikoresho by’ibanze byose by’imbere mu gihugu.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka amasakoshi yakozwe n’abagore b’i Masoro ari mu mpano zihariye zagiye zihabwa ibyamamare byitabiriye ibirori byatangiwemo ibihembo bya Golden Globes bikomeye mu Isi ya sinema byabereye i Beverly Hills muri California.

Polisi yo mu Mujyi wa New York yatangije iperereza ku rupfu rw'uyu mugore bikekwa ko yiyahuye
Kate Spade yajyanaga ibikapu bikorwa n'abagore bo mu Rwanda muri Amerika bikagurishwa ku masoko mpuzamahanga
Kate Spade yajyanaga ibikapu bikorwa n'abagore bo mu Rwanda muri Amerika bikagurishwa ku masoko mpuzamahanga
Ange Kagame mu 2015 yasuye abagore bafashwaga na Kate Spade i Masoro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza