Ibirori by’imideli bya Kigali Fashion Week byabereye mu Bubiligi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 5 Mata 2018 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka ibirori ngarukamwaka bya "Kigali Fashion Week" biba, ababitegura babigejeje ku rwego mpuzamahanga, ku ikubitiro byahereye mu Bubiligi hamenyekanishwa ibikorwa by’abakora umwuga wo kumurika no guhanga imideli mu Rwanda.

Ibi birori byaherukaga kubera i Kigali muri Gicurasi 2017, aho byamaze iminsi itatu biba, hakerekanwa imodoka, imyambaro isanzwe n’itamenyerewe ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bigaragaza umwihariko n’intera ibijyanye no kumurika imideli bimaze kugeraho mu Rwanda.

Kuri iyi nshuro, ibi birori byagizwe mpuzamahanga bikorerwa mu Burayi mu bihugu bitatu. Ibikorwa byo gutangiza Kigali International Fashion Week byabereye mu Mujyi wa Londres bikomereza mu Buholandi mu Mujyi wa Hague hanyuma bisorezwa i Bruxelles muri Hotel Thon kuwa 31 Werurwe 2018.

Umuyobozi w’ibikorwa bya Kigali Fashion Week, John Bunyeshuri, yabwiye IGIHE ko ibi birori byateguwe mu bindi bihugu mu rwego rwo “kumenyekanisha “Made in Rwanda.”

Ariko noneho ku rwego mpuzamahanga, twerekana ko dufite abahanzi b’imideli bakora ibintu byiza kandi banabifitiye ubumenyi.”

Inzu z’imideli zirekanye imyambaro muri ibi birori, harimo Seraphina iyobowe n’abanyarwandakazi babiri (Ines Hirwa na Diane Umugwaneza), Sol&Wax Design iyobowe na Solange Nisingizwe, Fathia creations iyobowe na Uwase Fatuma, D`zoyah kreatzion iyobowe na Doreen Umwari, Sandrine Horn Brand iyobowe na Sandrine , Dalphine Creation iyobowe na Delphine Uwamahoro, Hakym Reagan Iyobowe na Hakym Reagan, Mimi`z iyobowe na Mimi Mirage, Izuba Clothing iyobowe na Paul Böger ndetse na Geejya Kids iyobowe na Justine Gwira.

Nisingizwe Solange uri mu bateguye iki gikorwa yavuze ko igikorwa cya Kigali Fashion Week cyagaragarije amahanga uburyo mu Rwanda hari abahanzi b’imideli n’abayimurika bamaze kugira ubumenyi bwisumbuye ndetse ko mu gihe kizaza izategurwa no mu bindi bihugu.

Yagize ati “Ubu wari umusozo w’ibikorwa twakoze mu Burayi, twahereye Londres no mu Buholandi ariko mu gihe kizaza turateganya n’ibindi mu Butaliyani no mu Busiwisi tuzajyayo, niho njyewe mba . Kubitegura rero ni ukugira ngo duteze imbere iby’iwacu…”

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’abayobozi ba Ambasade y’u Rwanda barimo Amb. Rugira Amandin, Umujyanama wa Mbere Musare Faustin, Umunyamabanga wa mbere ushinzwe ibikorwa bya Ambasade Jean Bosco Ntibitura.

Amafoto y’imwe mu mideli yamuritswe...

Ambasaderi Rugira Amandin n'abayobozi bafatanya mu kazi wa Musare Faustin na Jean Bosco Ntibitura.

Amafoto: Jessica Rutayisire / IGIHE Belgique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza