I Kigali hateguwe ibirori by’imideli izerekanwa n’abafite ubumuga

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 29 Ugushyingo 2017 saa 02:56
Yasuwe :
0 0

Mu Mujyi wa Kigali hateguwe ibirori bidasanzwe bizerekanirwamo impano z’abafite ubumuga mu kumurika imideli, igikorwa cyitezweho kugaragaza ko na bo bifitemo ubushobozi.

Iki gikorwa cyiswe “Disability Is Not Inability Fashion Show” kigiye kuba ku nshuro ya mbere cyateguwe bigizwemo uruhare na Talent Group na Amizero. Ku ikubitiro abafite ubumuga icumi nibo bazigaragaza mu myambaro yakozwe n’Abanyarwanda basanzwe bambika abanyamideli bazwi mu gihugu.

Phil Peter uri mu bateguye iki gikorwa yabwiye IGIHE ko cyatekerejwe nk’uburyo bwo gufasha abafite ubumuga kwerekana impano bifitemo mu bikorwa bijyanye n’imyidagaduro ndetse kikazahurirana no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga ku wa 3 Ukuboza 2017.

Yagize ati “Imvano y’igitekerezo ijyanye na gahunda y’igihugu igaragaza ko abafite ubumuga na bo ari abantu bashoboye no kugira ngo ibikorwa byose bikorwa nabo babyisangemo. Ni iyo mpamvu natwe nk’abantu baba mu bijyanye n’imyidagaduro bakunze gukorana n’abafite ubumuga twasanze mu mideli naho bakwiye kwibuka ko hari abantu bafite ubumuga, bajya guhanga imyenda na bo bakabakorera.”

Yavuze ko nubwo hakiri imbogamizi z’uko nta baterankunga benshi babashije gushyigikira iki gikorwa biyemeje gushyiraho gahunda yo kwemerera abazitabira bose kwinjirira ubuntu nk’uburyo buzafasha abafite ubumuga bazerekana impano kugaragariza ubuhanga bwabo abantu benshi.

Ati “Abafite ubumuga ni bo ubwabo bazanye icyo gitekerezo baravuga bati ’Ni byiza ko tutishyuza kugira ngo abantu baze tubereke ko dushoboye, dukeneye ko abantu baza tukabereka ko dushoboye icyo ni cyo cya mbere.’”

Mukanganizi Claire, umwe mu bazerekana imideli muri ibi birori yashimangiye kugira ubumuga bw’ingingo bitavuze ko nta kintu bashoboye, yongeraho ko ahubwo banyotewe no kugaragaza ko na bo bakora ibikorwa nk’ibi n’ubwo hakiri imbogamizi zimwe bagihura na zo.

Yagize ati “Iki gikorwa kirerekana ko kumugara bitavuze ko nta kintu washobora, ko umuntu wamugaye na we aba afite ibintu ashobora gukora nk’ibyandi badafite ubumuga. Imbogamizi usanga tugihura na zo ahanini ni uko nta baterankunga turabona.”

Seruka abarizwamo izerekana imideli mu buryo butari bumenyerewe i Kigali ihurije hamwe abafite ubumuga batandukanye bakorana kuva mu 2016 mu bikorwa birimo kumurika imideli, kubyina no guteza imbere ibijyanye n’imyidagaduro y’abafite ubumuga.

Ibirori byo kwerekana impano kw’abafite ubumuga mu gikorwa cyiswe “Disability Is Not Inability Fashion Show” bizaba tariki ya 3 Ukuboza 2017, mu iserukiramuco “Africa Nights of Tolerance” rizabera mu cyumba cy’imyidagaduro ahitwa Mulindi Japan One Love hegeranye n’ahahoze akabyiniro kamamaye nka Cadillac mu Mujyi wa Kigali.

Imideli n’ibikorwa byo kuyimurika ni uruganda rumaze gutera imbere ndetse rutunze benshi mu bihugu byo hirya no hino ku isi, uko bwije n’uko bukeye ababikora mu Rwanda na bo bagenda barushaho gufungurira amarembo ibishya no guhanga ibigezweho bituma urwego biriho rurushaho kuzamuka.

Hateguwe ibirori bizerekanirwamo impano z’abafite ubumuga mu kumurika imideli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza