Abakunda kurimba bakuye akanyamuneza mu gitaramo cya Merceds Benz Fashion Week Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 1 Kamena 2019 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu mu mujyi wa Kigali hatangiye ibirori by’imideli bikomeye muri Afurika bizwi nka Mercedes Benz Fashion Week, byamurikiwemo imideli itandukanye yakunzwe n’abakunda kurimba.

Ibirori bya Mercedes Benz Fashion Week Kigali ni ku nshuro ya mbere byari bibaye ndetse u Rwanda ni igihugu cya kabiri muri Afurika byari bibereyemo nyuma ya Ghana mu Mujyi wa Accra.

Ibi birori byabimburiwe no kwifotoza kw’abanyamideli mu myambaro isanzwe (Street Style) kwabereye hanze ya Kigali Convention Centre mbere y’uko ibirori nyirizina bitangira.

Igikorwa nyirizina cyo kumurika imdeli cyari giteganyijwe gutangira i saa moya n’igice ariko habayeho ubukerererwe bw’isaha irenga.

Habura iminota mike ngo ibirori bitangire, icyumba cyari kigenewe kuberamo ibi birori cyari kibereye aho, ariko abantu bisutse by’akanya gato bahita buzura.

Lord Gilles wo muri Canada niwe wabimburiye abandi. Yerekanye imideli irimo amakanzu, amakabutura, amapantalo byose bidoze mu gitenge.

Yakurikiwe na Inkanda Fashion ya Muhire Patrick. Iyi myenda yose yari mu ibara ry’umukara ikaba yaragenewe kwambarwa mu birori bitandukanye.

Umukobwa w’imyaka 16, Mary Angel wo mu Burundi yari afite umwihariko ugereranyije n’abamubanjirije. Mu banyamideli bamufashije kwerekana imyenda ye harimo n’abana bato b’abakobwa n’umuhungu.

Amakanzu ye yo mu birori yakunzwe n’abantu benshi bari aho dore ko uko buri munyamideli yaserukaga yakirizwaga amashyi y’urufaya.

Uyu murundikazi yongeye kwerekana imideli y’abageni nayo yakuruye ijisho ry’abari bitabiriye.

Kente Christabel wo muri Uganda yerekanye imideli yiganjemo amakanzu maremare yo mu birori.

Jana Ross waturutse mu Bubiligi yerekanye imideli y’abagore gusa. Ikoze mu buryo bujya kumera nk’inshabure ku buryo yerekana neza neza icyo umuntu yambariyeho.

Ibi birori birakomeza kuri uyu wa Gatandatu aho hategerejwe abanyamideli batandukanye barimo George Malelu wo muri Afurika y’Epfo wambitse Beyonce, Quophi Akotuah wo muri Ghana, Rupari Design n’abandi.

Amafoto: Serge Muhizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza