Nyarugenge: Umukobwa mwiza mu w’2012 yamenyekanye

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 11 Kanama 2012 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu kuwa 10 Kanama 2012 nibwo Bashabe Kate Nyampinga uhiga abandi mu karere ka Nyarugenge yamenyekanye binyuze mu irushanywa ryitabiriwe n’abakobwa 27.
Muri aya matora hagaragajwe Nyampinga, igisonga cya mbere, igisonga cya kabiri, Nyampinga wakunzwe na rubanda, Nyampinga uzi kwifotoza na Nyampinga uzi gusubiza neza.
Nyapimga Bashabe atangaza ko atunguwe no kwegukana ikamba rya Nyarugenge ariko na none bikaba bimushyimishije cyane. Yongeyeho ko ababajwe n’uko (...)

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu kuwa 10 Kanama 2012 nibwo Bashabe Kate Nyampinga uhiga abandi mu karere ka Nyarugenge yamenyekanye binyuze mu irushanywa ryitabiriwe n’abakobwa 27.

Muri aya matora hagaragajwe Nyampinga, igisonga cya mbere, igisonga cya kabiri, Nyampinga wakunzwe na rubanda, Nyampinga uzi kwifotoza na Nyampinga uzi gusubiza neza.

Nyapimga Bashabe atangaza ko atunguwe no kwegukana ikamba rya Nyarugenge ariko na none bikaba bimushyimishije cyane. Yongeyeho ko ababajwe n’uko yagize urugendo rumutunguye bityo bikaba bishoboka ko atakwitabira irushanywa ryo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange, yifurije Nyampinga Nyarugenge gutsinda amarushanywa ari imbere, anasaba ababyeyi kumva ko kwiyamamariza nyampinga atari uburara cyangwa guta umuco.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ngo bwiteze ko uyu nyampinga azabafasha kwigisha urubyiruko imyitwarire myiza, nko kurwanya uburaya n’ibiyobyabwenge.

Depite Mukanoheri Sayidath yavuzeko anejejwe n’uko kuba nyampinga bidasaba uburanga gusa, ahubwo bisaba n’ubumenye rusange cyane cyane gahunda za Leta.

Mu bihembo binyuranye byagenewe aba banyampinga, Nyampinga yagenewe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu, igisonga cya mbere cyegukana magana abiri, naho igisonga cyagatatu gihabwa ijana na mirongo itanu. Ibigo by’ubucuruzi bitandukanye nabyo byageneye impano zinyuranye aba banyampinga.

Bashabe Kate w’imyaka 21 n’ibisongabye bibiri Umwari Neema na Uwineza Denyse nibo bazahagararira Akarere ka Nyarugenge mu irushanywa rwo gutora Nyampinga uhiga abandi mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa12 Kanama uyu mwaka.

Aya marushanywa yatangiriye ku rwego rw’Umurenge, ari mu rwego rwo gutora Nyampinga uhiga bandi mu Rwanda 2012.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza