Iwacu Muzika Festival yakomereje i Rubavu, Riderman na Igisupusupu bakurirwa ingofero- Uko igitaramo cyagenze (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel, Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Kamena 2019 saa 02:52
Yasuwe :
0 0

Umunsi wari utegerejwe na benshi wageze! Ibihumbi by’abakunzi b’umuziki Nyarwanda nk’abitsamuye bateraniye ku Kibuga cya Nengo mu Karere ka Rubavu ahabereye igitaramo bya Iwacu Muzika Festival, kuri uyu wa Gatandatu.

Ni igitaramo cya kabiri mu bizazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu. Cyakurikiye icya mbere cyabereye mu Karere ka Musanze ari nacyo iri serukiramuco ryafunguriwemo, ku wa 22 Kamena 2019.

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2019, abahanzi bataramiye abakunzi b’umuziki i Rubavu barimo Makanyaga Abdul, Christopher, Social Mula, Riderman, Queen Cha, Nsengiyumva François ‘Igisupusupu’ na Amalon.

Igisupusupu ni we muhanzi rukumbi wongeye kuririmba muri iki gitaramo mu baririmbye mu mpera z’icyumweru gishize.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abafana baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, barimo n’abanyabirori benshi b’i Kigali. Cyabereye ku Kibuga cya Nengo i Rubavu hafi y’Ikiyaga cya Kivu, ahari umucanga aho benshi bakunda kuryohereza mu bihe by’impera z’icyumweru.

Cyitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwali Alphonse na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance n’abandi biganjemo abo mu nzego za leta n’izigenga.

Abahanzi bose bacyitabiriye banyuze abafana bari babategereje n’amatsiko ariko biba akarusho bigeze kuri Igisupusupu n’umuraperi Riderman bashyize akadomo ka nyuma kuri iki gitaramo.

Igisupusupu yeretswe urukundo mu nganzo ye imaze gucengera benshi mu gihe Riderman na we yakuriwe ingofero mu njyana ya Hip hop amazemo imyaka isaga icumi ari mu bakunzwe cyane.

MWAKOZE CYANE KUBANA NATWE, TUZASUBIRA UBUTAHA!

Iwacu Muzika Festival izakomereza i Huye mu Majyepfo ku wa 13 Nyakanga 2019 ku Kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda, cyizitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Cécile Kayirebwa, Urban Boyz, Bulldogg, Active, Rafiki na Victor Rukotana.

UKO IGITARAMO CYAGENZE:

Mu mashusho: Uko abahanzi bitwaye ku rubyiniro

Hip hop yongeye kuzamurirwa ibendera i Rubavu

Queen Cha yabyinishije abasore b’i Rubavu karahava!

Igisupusupu yongeye guhesha agaciro umuduri

Makanyaga yaririmbye indirimbo ziganjemo izakunzwe hambere

18:05: UMURISHYO USOZA IGITARAMO WAKOMWE

Riderman ni we wasoje igitaramo cya kabiri mu Iserukiramuco rya Iwacu Muzika riri kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Yasoje aririmba indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa ’Abanyabirori" yafatanyije n’ibihumbi by’abafana kuyiririmba no gusimbuka.

Riderman yafunze igitaramo, agifitiwe inyota yo gutarama
Riderman yamamaye cyane mu muziki w'u Rwanda kuva mu myaka irenga 10
Yaserutse yazinze ukuguru kumwe kw'ipantaro
Riderman yabwiye Abanyarubavu ko akiri ku isonga mu baraperi bakomeye mu Rwanda
Riderman ni we wasoje igitaramo cya Iwacu Muzika Festival
Uyu muraperi yasukiranyaga amagambo, abafana benshi ba Hip hop bakizihirwa
Riderman yashimangiye ko ari umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda
Umuraperi Bac-T (wambaye umuhondo) ari mu bitabiriye iki gitaramo baturutse mu Mujyi wa Kigali
Yaririmbanaga n'abafana indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane
Umunyamakuru wa TV10 Nyarwaya Yago (hagati) y’abagize itsinda rya Juda Muzik riri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda

Igisupusupu yaririmbye, abayobozi barizihirwa

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwali Alphonse na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance bari bafite akanyamuneza ubwo Igisupusupu yaririmbaga
Abanyabirori bizihiwe by'ikirenga by'umwihariko ubwo baririmbirwaga na Nsengiyumva
Habineza Joseph yasobanuye ubwishingizi butangwa na Radiant

17: 40: HIP HOP NIYO YASOJE IGITARAMO CYA KABIRI CYA IWACU MUZIKA FESTIVAL

Umuraperi Gatsinzi Emerly [Riderman] ni we washyize akadomo ku gitaramo. Yinjiranye imbaraga nyinshi mu ndirimbo ye yitwa ‘Holo (Polo)’ yishimirwa na benshi bakunda ibihangano bye.

Yashyize benshi mu mwuka wo kubyina mu ndirimbo ze nyinshi zirimo ‘Ra’ iri mu zifite isubirajwi rihebuje.

Yanakumbuje abakunzi b’umuziki we indirimbo zakunzwe hambere zirimo “Nkwitende”, “Simbuka” yaririmbaga agace gato mu ijwi rye asukiranya imirongo.

Yahise yanzika mu ndirimbo ye yise “Umwana w’i muhanda’’ iri mu zakunzwe mu myaka mike ishize. Yanaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo "Ikinyarwanda" yafatanyije na Bruce Melodie.

Yanyuzagamo akabwira abakunzi be b’i Rubavu ko yishimiye gutaramana na bo.

Mu butumwa bwe yavuze ko “Uyu munsi nk’u Rwanda rw’ejo hazaza turishimira ibyo igihugu cyagezeho kandi tuzakomeza kubisigasira.’’

-  Riderman yahamije ibigwi muri Hip hop

Gatsinzi Emery [Riderman]. Yavukiye i Bujumbura mu Burundi, tariki 10 Werurwe 1986. Ni we mfura mu bavandimwe batanu bavukana; abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire Kabusunzu maze ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire St André, aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye na Sciences Humaines.

Kaminuza yayize muri Université Libre de Kigali [ULK] mu Bukungu n’Icungamutungo nyuma yiga no muri Rwanda Tourism University College mu Ishami ry’Ubukerarugendo n’Icungamutungo.

Ni we washinze studio yitwa Ibisumizi akorana n’abatunganya indirimbo batandukanye barimo T-Brown, First Boy, Fazzo n’abandi.

Yatangiye kuririmba muri Gicurasi 2006 yinjiye muri UTP Soldiers, itsinda ryari rigizwe na NEG G The General na MIM.

Baje gukorana indirimbo umunani maze nyuma yaho na we asohora indirimbo ku giti cye ya mbere mu 2007. Iyo ndirimbo yayise “Turi muri Party”; biza no gutuma ahita ava muri iryo tsinda atangira gukora injyana ya RAP ku giti cye.

UTP yakomeje gukora dore ko yahise imusimbuza Puff G, maze Riderman na we akomeza inzira ye yo kuririmba ku giti cye aho yasohoye indirimbo zakunzwe cyane nka "Inkuba", maze asohora album ye ya mbere yari igizwe n’indirimbo 16 zarimo ‘‘Rutenderi’’, ‘‘Uwo mukobwa’’ n’izindi.

Ni umwe mu bafite ibigwi bikomeye mu muziki Nyarwanda ndetse ubu amaze kugira album zirindwi na Mixtape imwe.

Riderman ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda, yagaragaje ubukare mu gusuka amagambo ku muraperi wese wagerageje kumukora mu jisho, na we yeguraga ikaramu akandika indirimbo imukorogoshora akamubwirira mu migani ko ‘yabayoboye kuva muri 2008’.

Yatangiye kwandika imivugo ageze mu mashuri yisumbuye maze akumva indirimbo yibanda cyane ku magambo azigize; mu kumva indirimbo z’ umuhanzi 2Pac ni ho yakuye igitekerezo cyo gukoresha imivugo yahimbaga agatangira kuyiririmba.

17:20: IGISUPUSUPU YAHAGURUKIJE ABAFANA N’IYONKA

Nsengiyumva François wamamaye nka ‘Igisupusupu’ yageze imbere y’abafana, mu bwinshi bwabo bose bahita bahagurukira rimwe bakoma amashyi y’urufaya yo kumuha ikaze.

Yahise yanzika n’indirimbo ze zikunzwe cyane zirimo "Icange" na "Igisupusupu" afatanya n’abantu bose kuziririmba no kuzibyina kuva ku gitero cya mbere, inyikirizo kugeza ku musozo wazo.

Mu minsi mike Nsengiyumva amaze amenyekanye mu muziki w’u Rwanda, amaze kuzamura igikundiro ku buryo budasubirwaho.

Uyu musaza yeretswe urukundo rw’ikirenga arinda ava ku rubyiniro agifitiwe inyota yo gutaramana n’abanyabirori b’i Rubavu.

Nsengiyuma umaze igihe gito mu muziki amaze gukundwa bihebuje
Igitaramo cyari ibyishimo ku b'ingeri zose
Igisupusupu yongeye guhesha agaciro umuduri
Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu akunzwe by'ikirenga
Igisupusupu yavuze ko Meya w’Akarere ka Gatsibo [aho avuka], Gasana Richard, asigaye amukunda bihambaye nk'umuhanzi uhavuka uri mu bafite izina
Nsengiyumva ari mu bahanzi bishimiwe bihebuje mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabereye i Rubavu
Uyu mugabo w’imyaka 41 afite umwihariko wo kuririmba anacurangisha umuduri
Yaserutse yambaye amaburuteri, yakanyujijeho cyane nk'umwambaro w'abasitari
Bamwe bakataga umuziki mu gihe abandi bafataga icyo kunywa

Urugendo rwa NSENGIYUMVA mu muziki

‘Igisupusupu’ ari mu bahanzi bagezweho mu Rwanda muri iki gihe, ni umugabo watunguranye agakundisha benshi batajyaga bumva umuziki ucurangishijwe ‘Umuduri’.

Nsengiyumva ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe. Uyu mugabo w’imyaka 41 afite umwihariko wo kuririmba anacurangisha umuduri.

Indirimbo ye yagiye hanze bwa mbere ni iyitwa “Mariya Jeanne” yamenyekanye nk’Igisupusupu yakunzwe n’abatari bake. Iya kabiri ni iyitwa “Icange Mukobwa” na yo yakunzwe by’ikirenga.

Mbere yo kumenyekana Nsengiyumva yacurangiraga mu masoko atandukanye yo mu karere ka Gatsibo aho akomoka, abantu bakagenda bamuha amafaranga make make, atagize icyo amumariye.

Uyu mugabo wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi kuri ubu gucuranga umuduri byamuvanye mu cyaro aza gushakira amaramuko i Kigali ndetse n’umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye mu muziki nyarwanda muri iki gihe.

Yize gucuranga umuduri mu 1999 ubwo yari afite imyaka 20 mu gihe cy’amezi atanu. Yize amashuri abanza gusa, ndetse ubu afite abana babiri.

Icyihariye atandukaniyeho n’abahanzi bamwe bakomeye mu Rwanda ni uko indirimbo ze zikundwa n’abanyamujyi, zagera mu cyaro ho zigakurirwa na benshi ingofero.

Ubu ‘Umuduri’ wafatwaga nk’igicurangisho gikoreshwa n’abacurangira gusonywa intama ku rwagwa, usigaye wumvwa na benshi kubera uyu mugabo.

Indirimbo za Nsengiyumva zakuye benshi mu byabo ndetse zicengera ab’ingeri zose ku buryo n’umwana w’igitambambuga bitagutangaza muhuye avuga adidimanga ariko agerageza kuririmba ‘Igisupusupu’, ‘Icange’ cyangwa se iyitwa ‘Rwagitima’ n’ubwo yo itaranajya hanze!

Azi gucuranga umuduri, iningiri, icyembe na gitari aragerageza. Ubu ari mu buzima bushya ndetse avuga ko yamaze kubona ko gukora umuziki no kugira igikundiro bitagombera imyaka ahubwo iyo igihe Imana yageneye umuntu kigeze atangira kubengerana nka zahabu.

UMUSAZA MAKANYAGA YERETSWE URUKUNDO

Makanyaga Abdul ni umusaza ufite ibigwi mu muziki
Yari afite akanyamuneza mu gitaramo yaririmbyemo i Gisenyi
Inganzo y'umuhanzi Makanyaga yanyuze imitima ya benshi mu bitabiriye igitaramo
Makanyaga yari kumwe n'abasaza bamufasha kwizihirwa n'umuziki
Makanyaga yari kumwe n'abahanzi bamufashije kuririmba n'abacuranzi be
Makanyaga yaririmbye indirimbo zirimo izakunzwe cyane mu myaka yo hambere
Ifoto y'ubuhanga yafashwe na gafotozi wa IGIHE igaragaza Makanyaga ari kuririmba

-  Amafoto ya Christopher aririmba

Muneza Christophe [Christopher] yatangiye umuziki mu 2009 ubwo yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye. Amaze imyaka ikabakaba 10 aririmba, yahereye muri Korali Gatolika y’Abana muri Kiliziya ya Mutagatifu Kizito mu Nyakabanda aho yavuye ajya muri Saint Augustin kuri Paruwasi ya Karoli Lwanga i Nyamirambo.

Agitangira umuziki yifuzaga kumenyekana ku izina ababyeyi bamwise gusa urungano rwe n’abo yaririmbanaga na bo bamwita Christopher.

Indirimbo ye ya mbere yasohoye yayise "Bye Bye" ariko yari ku rwego rwo hasi. Yinjiye mu buhanzi nyuma yo gutsinda amarushanwa yateguwe na Producer Clement wo muri KINA Music, akaza kuba uwa mbere. Uyu musore wabonye izuba ku wa 30 Mutarama 1994; avuka kuri Butera Juvénal na Gahongayire Marie Mativitas.

Mu 2016 yatangaje ko mu mazina ye yiyongereyeho irya ‘Topher’.

Christopher ari mu bahanzi bakomeye mu muziki w'u Rwanda bitabiriye igitaramo
Iwacu Muzika Festival ni igitaramo kigamije gukundisha Abanyarwanda umuziki
Mu 2016 yatangaje ko mu mazina ye yiyongereyeho irya ‘Topher’
Topher ari mu bahanzi bakunzwe cyane n'abiganjemo igitsina gore
Uyu muhanzi yakunzwe cyane kubera umuziki w'urukundo
Topher yaserutse i Rubavu afite inyogosho nshya
Urukweto Topher yaserukanye i Rubavu

16:45: Umuhanzi Makanyaga Abdoul yinjiranye ku rubyiniro n’itsinda ry’abantu icyenda ririmo abari kumufasha kuririmba bane n’abandi batanu bari kumufasha gucuranga.

Bitandukanye n’abandi bahanzi Makanyaga we yizaniye itsinda rimufasha kuririmba no gucuranga. Symphony yari iri gufasha abamubanjirije ihita ifata akaruhuko ho gato.

Uyu muhanzi yinjiye ku rubyiniro abakunzi b’umuziki bose bahita bamwakirana ubwuzu ubona ko bari banyotewe no kumubona abaririmbira.

Yaririmbye abakunzi ba ‘Karahanyuze’ bagasakirwa kubera ibihangano binyura benshi byubatse amateka mu bihe byo hambere yaririmbye.

Yageze ku yitwa ‘Rubanda’ byongera umunyu mu muziki yahaye abitabiriye igitaramo cyane ko ari indirimbo izwi cyane; yanayisubiyemo afatanyije n’abahanzi bo muri iki gihe barimo Knowless, Tom Close, Christopher na Dream Boyz.

Makanyaga arubatse afite abana n’umugore. Yakoze indirimbo ya mbere mu 1971 yitwaga ‘Urabeho Mariyana’ ariwe uyiyandikiye anayikorera injyana icyo gihe yari ari muri Orchestre “Les Copain”.

Uyu muririrmbyi w’icyatwa ashimisha bose mu bisekuru bitandukanye by’abakuru n’abato.

Makanyaga avuka kuri Makanyaga Camil na Kanyonga Amina.Azwi mu njyana iri mu zitwa ’Igisope’. Akiri umwana muto yakuze afite inzozi zo kuzaba umucuzi w’ibyuma byakwanga akaba icyamamare mu guconga ruhago. Ntibyamukundiye kuko yaje kuba umuhanzi.

UMUNYAMAHIRWE YATSINDIYE MILIYONI MU IKOFI YA BANKI YA KIGALI

Tuyishime Amie de Dieu yabaye umunyamahirwe watsindiye miliyoni muri gahunda ya IKOFI ya Banki ya Kigali.

Yashyikirijwe sheki ye imbere y’ibihumbi by’abafana bitabiriye IWACU MUZIKA FESTIVAL. Abitabiriye iki gitaramo basobanuriwe ibyiza byo gukoresha iyi serivisi.

IKOFI ni serivisi ya Banki ya Kigali yatangirijwe mu Nama ya Transform Africa muri Gicurasi 2019, mu korohereza abahinzi kubona serivisi z’imari, kugaragaza ishoramari ryabo mu buhinzi no kubabera irembo ryo kubona inguzanyo.

Ni ikoranabuhanga rizavugutira umuti ikibazo cy’abahinzi bagorwa no kubona serivisi z’imari nk’ishoramari rituma ubuhinzi bwaguka bukabateza imbere, bakarenga icyiciro cy’ubuhinzi bwo kwihaza mu biribwa no kwivana mu bukene, bagasagurira amasoko.

Yatangiranye n’ubukangurambaga bw’ibyumweru 30 butuma buri cyumweru umuhinzi watoranyijwe kubera kuyikoresha ahembwa.

Imibare yerekana ko hejuru ya 70% by’Abanyarwanda bakora ubuhinzi, uru rwego rugatanga umusanzu usaga 30% mu musaruro mbumbe w’igihugu buri mwaka mu gihe amafaranga banki zishoramo ari munsi ya 6%.

Tuyishime Amie de Dieu yatsindiye miliyoni 1 Frw mu IKOFI ya Banki ya Kigali PLC
Banki ya Kigali yasobanuye gahunda yayo ya IKOFI igamije guteza imbere abahinzi
Tuyishime Amie de Dieu hagati y'Umuyobozi muri BK ushinzwe Imenyekanishabikorwa, Nshuti Thierry (iburyo) na Mutangana Félix ukora mu Ishami ry’Ubucuruzi rya BK Plc mu mushinga wa IKOFI
Abitabiriye igitaramo basobanuriwe gahunda ya IKOFI ya BK PLC

Imikorere ya IKOFI

IKOFI ikoreshwa kuri telefoni aho umuhinzi yiyandikisha akoresheje *334*2# na nimero y’indangamuntu; yegera umucuruzi w’inyongeramusaruro ugomba kubyemeza, akamuha umubare w’ibanga akoresha.

Udafite telefoni abifashwamo n’umucuruzi w’inyongeramusaruro akandikwa, agahabwa agafunguzo (Near Field Communications, NFC) gafite ikoranabuhanga ribikwamo amakuru ye, akakifashisha mu kubitsa no kubikuza kuri telefoni.

Impamvu y’umucuruzi w’inyongeramusaruro ni uko ari serivisi igenewe abahinzi gusa, nk’urwego rurimo amahirwe menshi ariko rudashorwamo imari uko bikwiye. Uyu mucuruzi akora nk’aba ‘agent’ batanga serivisi za mobile money, kuko IKOFI ikora nka zo.

Muri iyi serivisi umuhinzi ashobora kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu mu Rwanda, kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro. Indi serivisi IKOFI itanga ni iyo kugura umusaruro no kwishyura ubwiteganyirize bwa ‘Ejo Heza’.

16:17: Umuhanzi Christopher Muneza yinjiye ku rubyiniro mu ndirimbo ye yise ‘Ijuru Rito’, akurikizaho izindi zirimo ‘Ndakabya’, ‘Like Queen’ yahuriyemo na Lil G, ‘Abasitari’ n’izindi.

Yanyuzagamo agasuhuza abafana be b’i Rubavu, ubundi akababaza ati ‘Dukomeze?’ abandi bagahita bamwikiriza nta mananiza.

Urebye ku mutwe w’uyu muhanzi hariho impinduka ugereranyije n’uko yabaga agaragara mu bihe byashize, ubu yashyizeho umusatsi wa Dreadlocks, ibintu atari asanzwe azwiho.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zitanga ihumure n’imitoma ku bakundanye, yashimishije benshi biganjemo ab’igitsina gore.

Mu mafoto: Umuhanzikazi Queen Cha yabyinishije abasore b’i Rubavu karahava!

Umusore w'i Rubavu yabyinanye na Queen Cha
Umusore yabyinanye na Queen Cha benshi bavuza induru
Ni imibyinire yatangaje benshi
Uyu musore na we yahise agwatirana na Queen Cha
Queen Cha yabyinishijwe! Yaserutse yambaye inkweto ndende idasanzwe

15:54: Queen Cha yahamagawe ku rubyiniro

Mugemana Yvonne [Queen Cha] yageze ku rubyiniro yerekwa ibyishimo n’abafana benshi bateraniye ku Kibuga cya Nengo.

Yaririmbye indirimbo zirimo “Kizimya mwoto” yamamaye cyane; “Umwe Rukumbi” yafatanyije n’umuraperi Riderman; "Gentleman" n’izindi ziri mu zazamuye ubushyuhe bw’abitabiriye igitaramo.

Queen Cha yabazaga uko ab’i Rubavu bameze, na bo bakamwikiriza bamwishimiye bati “Tumeze neza.”

Yahise ahamagara umuhungu mu bafana amusaba ko babyinana. Yamubyinishije karahava, abantu bose bavuza induru kubera imibyinire idasanzwe n’imyambarire y’uyu muhanzikazi yavugishije benshi.

Uyu muhanzi avuka kuri Mugemana Charles [usanzwe ari umuganga wa Rayon Sports] na Nyiraneza Adeline. Yavutse ku itariki ya 5 Kamena 1991, avuka mu yahoze ari Perefegitura Gitarama, ubu atuye i Kigali.

Yatangiye gukora umuziki mu mpera za 2011 afashwa na Riderman wari ufite inzu y’umuziki yitwa Ibisumizi ndetse na mubyara we Safi Madiba. Yamenyekanye mu ndirimbo nka “Windekura;”

Queen Cha yigiye amashuri abanza muri ESCAF (Ecole de Science Anglais Francais), Icyiciro Rusange cy’Ayisumbuye acyigira muri GSNDL (Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes) Byimana, icyiciro gisoza ayisumbuye acyigira mu Rwunge rw’amashuri yisumbuye rw’i Butare. Yakurikiye ishami ry’Ibinyabuzima muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Queen Cha yageze ku rubyiniro yishimirwa n’abafana benshi
Uyu muhanzikazi yakaragaga ikibuno benshi bakavuza induru
Queen Cha ari mu bahanzikazi bagiriwe icyizere cyo kuririmba muri ibi bitaramo bizazenguruka igihugu
Queen Cha yari afite imibyinire idasanzwe

Rubavu yashimangiye ko ari umujyi w’abanyabirori!

Akarere ka Rubavu mu bijyanye n’imyidagaduro kazwiho kubamo abakunda kwizihirwa no kwitabira ibitaramo bitandukanye bihabera.

Iyo hari igitaramo usanga na bamwe mu Banyakigali bahaserukiye kuko ari ahantu benshi baza bakagarura ubuyanja kubera amafu ava mu Kiyaga cya Kivu.

Ku Kibuga cya Nengo hakubise huzuye abantu babarirwa mu bihumbi bitanu, buri muhanzi uri kujya ku rubyiniro bari kumwereka urukundo bagafatanya na we kuririmba kuva ku isegonda rya mbere kugeza ku rya nyuma.

Nubwo mu masaha ya mbere y’igitaramo izuba ryari ryinshi cyane ariko abakunzi ba muzika ntibacitse intege, bakomeje gutarama kugeza ikirori kirangiye.

Abakunzi b'umuziki i Rubavu bari bakereye gutaramana n'abahanzi bakunda cyane
Ikibuga cya Nengo, aharerewe impano nyinshi mu mupira w'amaguru w'u Rwanda, hari huzuye abafana b'umuziki
I Rubavu bashimangiye ko ari abanyabirori bitabira igitaramo cya Iwacu Muzika Festival ari benshi

15:28: Umuhanzi Mugwaneza Lambert wamamaye nka Social Mula mu bihangano bitandukanye yageze ku rubyiniro.

Uyu muhanzi yinjiranye ku rubyiniro indirimbo yise ‘Super Star’.

Mu butumwa yatanze yasabye ababyeyi "Turwanye igwingira ry’abana bato, twita ku bana kuva bakiri mu nda za ba nyina.’’

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zitandukanye nka "Ku Ndunduro", "Amahitamo", "Ma Vie", "Stamina" yahuriyemo na Dj Miller. Yasoje ashimira abafana be ati ‘Murakoze cyane’.

Social Mula ari mu bakunzwe cyane mu muziki uvuga ku rukundo. Yatangiye umuziki mu 2013, icyo gihe yafashwaga n’inzu itunganya umuziki ya The Zone, yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall na Afrobeat ndetse hari nyinshi yakoze muri ubu buryo zakunzwe nka ‘Abanyakigali’, ‘Umuturanyi’ n’izindi.

Uyu muhanzi w’imyaka 26, ni mwene Munyaneza Claudien na Mukabandora Illuminée. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batatu, yavukiye ku Rwesero mu Karere ka Gicumbi ariko ubu atuye mu Mujyi wa Kigali aho akorera umuziki.

Social Mula yaririmbye indirimbo zirimo 'Ku ndunduro' yishimiwe cyane
Social Mula yizihiwe no gutaramira ibihumbi by'abafana i Rubavu
Umuhanzi Mugwaneza Lambert akoresha amazina ya Social Mula mu buhanzi
Abana bato bashyizwe ku bitugu, bafashwa kureba abahanzi babitegeye
N'abana bato bahawe ubufasha ngo barebe neza igitaramo
Social Mula ari mu bahanzi bakunzwe mu muziki uvuga imyato ubwiza bw'abakobwa n'abagore mu Rwanda
Ibihumbi by'abakunzi b'umuziki bageze ahabereye igitaramo mu masaha ya kare, umuganda ukirangira

15:10: Amalon ni we muhanzi mukuru wabimburiye abandi ku rubyiniro

Akigera ku rubyiniro yabajije ab’i Rubavu ati “Mumeze mute? Amalon, Amalon.’’

Yahise aririmba indirimbo ye ikunzwe cyane muri iyi minsi izwi nka ‘‘Derila’’. Ni indirimbo bigaragara ko imaze kwinjira mu buzima bw’abakunzi b’umuziki kuko bamufashije kuririmba.

Amalon wahawe amahirwe muri iki gitaramo kigamije kuzamura umuziki w’u Rwanda no kurushaho kuwukundisha benshi, yavukiye i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba; kuri ubu abarizwa mu Mujyi wa Kigali.

Yatangiriye ku ndirimbo aherutse gushyira hanze yise "Impanga", "Derila" yahuriyemo na Ally Soudy, "Yambi" yatumye amenyekana na "Byakubaho" iri mu ndirimbo ze zakunzwe mu buryo bukomeye.

Uyu muhanzi ni umwe mu bafashwa na 1K Entertainment iyobowe na Dj Pius, atanga icyizere mu gisekuru cy’abanyamuziki cy’ahazaza kubera ubuhanga bwe mu kuririmba.

Yashimishije abakunzi b’umuziki aho yaririmbiye ku ivuko. Yasoje ’Byakubaho’ abaza abafana ati "Njyende?" Na bo mu rusaku rwinshi bati "Oya.’’ Ahita ayisoza aragenda, akurikizwa amashyi menshi.

Izina rye ryatumbagijwe n'indirimbo yitwa Byakubaho
Amalon yataramiye i Rubavu ku ivuko rye, abafana bamwereka urukundo
Abacuranzi bize umuziki ku Nyundo babarizwa muri bande ya Symphony bakomeje guhesha agaciro impano zabo
Mugengakamere Joachim wize umuziki ku Nyundo ni umuhanga cyane mu gucuranga gitari 'Solo'
Amalon uri mu bahanzi bazamukanye ingoga yagaragarijwe urukundo

15:00: Itsinda rya Symphony ryageze ku rubyiniro ritangira risubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye zirimo Gbona ya Burna Boy, Mad Over You ya Runtown, Leg Over ya Mr. Eazi n’izindi.

Iri tsinda rigizwe n’abantu batandatu barimo umusore n’inkumi baririmba, umusore uvuza ingoma, abacuranga gitari n’uwa Piano.

Aba basore n’inkumi ni umwe mu musaruro w’abize umuziki ku Nyundo bakomeje kugenda bagaragaza ubuhanga bwihariye mu kuririmba babijyanisha no gucuranga.

14:45: IGITARAMO CYATANGIYE

-  Itsinda ryakanyujijeho rya The Same niryo ryatangiye igitaramo

Itsinda rya The Same ry’i Rubavu rigizwe n’abasore babiri bavukana niryo ryabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro, ryishimiwe mu rugero n’abakunzi baryo.

Ryaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ‘Yumvirize’ n’izindi zitandukanye ryagiye rikora zikamenyekana cyane i Rubavu.

The Same yari iherekejwe n’ababyinnyi batatu yasoje igira riti "Murakoze cyane turabakunda.’’

The Same ni itsinda ryakanyujijeho mu muziki by'umwihariko rizwi cyane muri Rubavu
Itsinda ry'abacuranzi n'abaririmbyi bafashije abahanzi kuririmba ryari ryabukereye

14:20: MC Buryohe yageze imbere y’imbaga iteraniye ku Kibuga cya Nengo. Yabajije ibihumbi by’ahateraniye uko biteguye gutaramana n’abahanzi bihebeye.

Yagize ati “Rubavu mumeze mute? Muriteguye kwakira abahanzi banyu?’’ Na bo bamusubizaga ko biteguye.

-  Akiva ku rubyiniro, Umunyamakuru akaba n’Umushyushyarugamba umaze kwandika izina mu Rwanda, Phil Peter, yahise atangira kuvanga imiziki yiganjemo injyana ikunzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ya Lumba, ikunzwe cyane.

MC Buryohe yahembye abafana bagaragaje impano ihambaye mu kubyina no kuririmba
Umukozi wa Banki ya Kigali asobanura imikorere ya IKOFI yagenewe abahinzi ngo babashe kwiteza imbere
Banki ya Kigali yinjiye muri Iwacu Muzika Festival aho iri gusobanurira abayitabiriye amahirwe ari mu gukoresha gahunda ya IKOFI yagenewe abahinzi

-  Abanyarubavu baserutse kare!

Ahagana saa 13:30, abakunzi benshi b’umuziki bacicikanaga berekeza ku Kibuga cya Nengo kureba abahanzi bagize uruhare mu gutunganya ibihangano bibagwa ku mutima.

Nk’uko byagenze mu gitaramo cyabimburiye ibindi Nsengiyumva waririmbye Igisupusupu ni umwe mu bahanzi bitezwe cyane muri iki gitaramo cy’i Rubavu kandi wari utegerezanyijwe na benshi amatsiko menshi.

Ndinayo Jean Claude ati “Naje kwirebera kuko nabonye hari ibyiza byinshi. Abahanzi bose bo mu Rwanda ndabakunda naje hano kwishimisha. Umuhanzi niteze kureba kurusha abandi ni uriya waririmbye ‘Igisupusupu, kuko amagambo yo mu ndirimbo ze aba asetsa cyane, afite ukuntu yihariye.”

Iradukunda Claudine we yavuze ko yaje kureba umuziki uryoshye w’abahanzi batandukanye bitezwe muri iki gitaramo.

Imyiteguro ya nyuma y’igitaramo yakozwe nyuma y’igikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena 2019, wanakorewe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Iwacu Muzika Festival yabereye ku Kibuga cya Nengo i Rubavu
Nta cyaka kuko ibyo kunywa n'aho kubifatira hatunganyijwe kare
Polisi nayo irakomeje mu bukangurambaga bwayo bwa 'Gerayo amahoro' bugamije gushishikariza Abanyarwanda muri rusange kwirinda impanuka zo mu muhanda
Rubavu ni agace gakorerwamo ubucuruzi butandukanye ahanini bushingiye ku buhahirane bwambukiranya umupaka
Uko Umujyi wa Rubavu wari umeze mu masaha make ya mbere ngo igitaramo gitangire
Iki gitaramo cyatangiwemo ubutumwa bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) bwo kurwanya igwingira ry’abana bato n’imirire mibi
Iki gitaramo cyabereye muri metero nka 20 uvuye ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu

Amafoto: Muhizi Serge

Video: Hakizimana Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza