Charly na Nina babyinishije abasore i Kigali, Pius na Austin baratungurana (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Nzeri 2018 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Abahanzi bagize itsinda Charly na Nina, mu ijoro ryakeye bataramiye abakunzi b’umuziki wabo, bishimirwa bikomeye ubwo babyinanaga n’abasore n’abagabo mu ndirimbo zabo nka ‘Mfata’.

Aba bakobwa bamaze kwigarurira imitima ya benshi baririmbiye mu kabari kitwa Wakanda kari ahahoze Keizen, muri Kabeza mu Mujyi wa Kigali.

Ahagana saa Tanu z’ijoro, Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru MC Nario yatunguranye ubwo yahamagaraga umuhanzi Dj Pius, wishimiwe na benshi, nubwo atari ateganyijwe mu bari buririmbe.

Abafana bishimiye Pius bamusaba ko abaririmbira indirimbo nyinshi. Yaririmbye izirimo; ‘Agatako, Play it again n’iyo afite nshya yitwa No More yafatanyije n’umuhanzi ukizamuka witwa Muco.

Abahanzi Charly na Nina baje kujya ku rubyiniro ahagana saa Sita z’ijoro maze abafana babo bari baje ari benshi bazamura amacupa n’ibirahure, bafatanya na bo kuririmba indirimbo zabo no kuzibyina.

Ni mu gihe abandi bafashe telefoni bafata amafoto n’amashusho karahava.

Baririmbye indirimbo zabo zagiye zikundwa nka ‘Mfata, Try me, Zahabu, Face to Face, I do bafatanyije n’icyamamare Bebe Cool n’izindi nyinshi zabagejeje ku ndirimbo yabo nshya yitwa ‘Komeza unyirebere’ iharawe cyane muri iyi minsi.

Aba bahanzikazi bamaze hafi isaha n’igice baririmbira abakunzi babo mu buryo bwa ‘Play Back’, babyinanye n’abasore n’abagabo bari aho ivumbi riratumuka.

Bagiye kuva ku rubyiniro abafana barijujuta biba ngombwa ko babanza kuririmba indirimbo ifatwa nk’iyibihe byose kuri bo ‘Indoro’ bafatanyije na Big Fizzo w’i Burundi.

Charly na Nina bavuye ku rubyiniro bakirwa n’umuhanzi Uncle Austin nawe waje atunguranye muri iki gitaramo, dore ko bitari byitezwe n’ubwo asanzwe ari inshuti y’akadasohoka y’aba bahanzi.

Abafana bari buzuye no hejuru
Babanje gufata ifoto y'urwibutso mbere yo kujya ku rubyiniro
Bari biteretse ibinyobwa bitandukanye
Charly na Nina bageze ku rubyiniro hafi saa Sita z'ijoro
Charly yabyinishije abasore biratinda
DJ Pius yatunguranye ubwo yahamagarwaga ngo aririmbe atari kuri gahunda
MC Nario ni we wayoboye iki gitaramo
Uncle Austin yaririmbiye abafana ariko yatunguranye ntibari bamwiteze
Uyu yafataga agafoto
Yafataga amashusho na telefoni ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza