Yafunzwe ashaka kugaba igitero mu kindi gitaramo cya Ariana Grande

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 12 Nyakanga 2017 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Umusore w’imyaka 22 ukomoka muri Colombia, yatawe muri yombi akurikiranwaho kugambirira kugaba igitero mu gitaramo cy’umuhanzi Ariana Grande nyuma y’icyabaye mu kwezi gushize ubwo yataramiraga mu Bwongereza hagapfa abantu 22.

Ariana Grande ni umwe mu bahanzikazi bayoboye umuziki wa Pop muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo nka ’Problem’ yakoranye na Iggy Azalea, imaze kurebwa n’abasaga miliyari kuri Youtube; ‘Side to Side’ na Nicki Minaj; ‘Into You’ n’izindi.

Umusore wari ufite umugambi wo kugaba igitero mu gitaramo Ariana Grande yakoreye muri Costa Rica yatawe muri yombi n’inzengo zishinzwe umutekano mu masaha ya mu gitondo ku Cyumweru, tariki 9 Nyakanga 2017, igitaramo gikorwa nk’uko cyari giteguwe cyane ko umutekano wahise ukazwa aho cyagombaga kubera.

Associated Press yavuze ko mu itangazo ryasohowe n’abashinjacyaha bo muri Costa Rica, batangaje ko iryo terabwoba ryakorewe kuri internet nubwo batagaragaje mu buryo burambuye uko byakoze. Ukuriye iperereza witwa Walter Espinoza yongeyeho ko amagambo yanditswe n’uwo musore witwa Caicedo Lopez yari ari mu rurimi rw’Icyarabu.

Abafana bashakaga kureba Ariana Grande muririmbyi bitabiriye icyo gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Alajuela mu ijoro ryo ku Cyumweru, basakagwa inshuro eshatu mbere y’uko berekwa ibyicaro.

Espinoza yavuze ko n’iyo iryo terabwoba ryaba ryarakozwe ’nk’imikino’ bagomba kwizera neza niba nta gitero cyateguwe gishobora guteza ibibazo nk’ibyabaye mu gitaramo Ariana Grande yakoreye mu Bwongereza muri Kamena uyu mwaka.

Igitero cyagabwe mu gitaramo Ariana Grande yakoreye mu Mujyi wa Manchester cyahitanye abiganjemo urubyiruko

Igitero cyagabwe i Manchester cyahitanye abantu 22 barimo abana umunani ndetse no mu bakomeretse abenshi bari abana n’abiganjemo urubyiruko. Nyuma uyu muhanzi yasubiye mu Bwongereza asura mu bitaro abarokotse ndetse ahakorera igitaramo cyavuyemo inkunga yo gufasha imiryango icyo gitero cyagizeho ingaruka.

Nyuma y'igitero cy'i Manchester, Ariana Grande yafashije imiryango cyagizeho ingaruka
Umusore yafungiwe gushaka kugaba igitero mu kindi gitaramo cya Ariana Grande

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza