Wizkid yashyize yemera umwana yabyaranye n’Umunyamerikakazi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 16 Gicurasi 2017 saa 01:01
Yasuwe :
2 0

Umuhanzi Ayodeji Ibrahim Balogun [Wizkid] wo muri Nigeria yashyize yemera umwana yabyaranye n’umunyamideli w’umunyamerika, bitungura abafana be bari barijunditse uwo mukobwa wemezaga ko baryamanye akamutera inda yarangiza akamwigarika.

Wizkid ari mu bahanzi bagezweho muri Afurika kandi b’ababanyamafaranga. Muri iki gihe akunzwe mu ndirimbo ’Come Closer’ na ’One Dance’, zombi yazikoranye n’umuraperi Drake.

Uyu musore w’imyaka 26 asanzwe afite umwana w’umuhungu yabyaye muri 2011 ku nkumi yitwa Shola Ogududu yigaga mu mashuri yisumbuye.

Yamaze igihe atemera uwo mwana hashize imyaka ibiri yemeza ko ari uwe. Mu ntangiriro za 2016 nabwo hakwirakwiye amakuru avuga ko Wizkid yabyaranye n’umukobwa w’umunyamerikakazi ariko akomeza kubitera utwatsi mu biganiro byinshi yagiye abibazwaho.

Ku wa 14 Gicurasi 2017, umwe mu bakurikira Wizkid kuri Twitter yashyizeho amafoto y’abakobwa bivugwa ko uyu musore yagiye abyarana na bo, arandika ati "Uzi guhitamo neza. Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagore kuri bo." Undi asubiza agira ati "Imana ibahe umugisha ku bw’abahungu banjye."

Nubwo igisubizo cya Wizkid cyari kigizwe n’amagambo make, uyu musore yatunguye abamukurikira n’abafana be muri rusange bari barijunditse umukobwa wahoraga amujujubya amusaba kwemera umwana babyaranye ariko undi ntabihe agaciro ndetse akanahakana avuga ko batigeze baryamana.

Amakuru avuga ko Wizkid yateye inda uyu mukobwa witwa Binta Diamond, yatangiye guhwihwiswa mu mpera za 2015, muri 2016 uyu wamubyariye ubuheta atangira gushyira amafoto y’umwana hanze avuga ko umwana ari uwa Wizkid.

Ibyo byatumye yadukirwa n’abafana b’uyu musore aratukwa karahava kugeza ubwo yerekanye n’ibimenyetso by’amaraso na DNA ariko nabyo ntibyagira icyo bitanga kuko Wizkid yakomeje guhakana uwo mwana waniswe amazina ye.

Wizkid yemeye umwana wa kabiri yabyaye ku munyamidelikazi wo muri Amerika nyuma y’umuhanzi Davido na we uherutse kwibaruka ubuheta ku mukobwa w’umunyamerikakazi.

Binta Diamond ateruye umwana Wizkid yari amaze umwaka umwe n'igice yihakana
Imfura ya Wizkid yo iherutse kuzuza imyaka itandatu
Uyu mukobwa wabyariye ubuheta Wizkid atuye mu Mujyi wa New York
Wizkid yemeye umwana we wa kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza