Mu Ukuboza 2016, urukiko rwo mu Mujyi wa Kampala rwandikiye Polisi Mpuzamahanga ruyisaba ko yafata Ayodeji Ibrahim Balogun [Wizkid] agafungwa ku byaha yashinjwaga na kompanyi ya Face TV ari nayo yari yamutumiye mu gitaramo yagombaga kuba yarakoze kuwa 3 Ukuboza 2016.
Face TV ibinyujije mu bayunganira mu mategeko ‘Mwema and Co. Advocates’, yari yasabye ko Wizkid yafungwa akaryozwa ibyaha birimo uburiganya, kubeshya n’ubwambuzi.
Nyuma y’amezi atanu ntacyo arakora ku burakari n’ibibazo yateje muri Uganda ku bwo kutitabira igitaramo yari yatumiwemo, Wizkid yanditse kuri Twitter agaragaza ko ateganya urugendo muri Uganda ndetse akazahakorera ibitaramo by’ubutuntu mu minsi ibiri azahamara.

Impapuro zasabaga ko Wizkid afatwa zanagaragazaga ko ubuyobozi bwateguye iki gitaramo bwifuzaga ko Interpol yafunga na manager we witwa Sunday Are ari na we wahawe igiteranyo cy’amafaranga yose.
Mu gitaramo yari yatumiwemo muri Uganda, Wizkid yari yishyuwe amadolari 60,000 naho umujyanama we Sunday Are ahabwa ibihumbi bitanu n’inyongera y’ibihumbi bitatu yagombaga kubafasha kubaho mu gihe bagombaga kumara muri Uganda.
Face TV igaragaza ko gutegura iki gitaramo byayihombeje agera ku bihumbi 300,000 by’amadolari ubariyemo ibikorwa byo kwamamaza, amatike y’indege, gukodesha ibyuma n’ibindi byose bakoze mu myiteguro ya Wizkid.


TANGA IGITEKEREZO